• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Editorial 21 Feb 2016 POLITIKI

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, bafatwa mu buryo butandukanye haba mu bihugu byabo cyangwa se mu mahanga.

Mu gihugu cy’u Rwanda n’icya Afurika y’Epfo hari ikintu bahurizahamwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi yuko buri uko umwaka utangiye cyangwa mu mpera zawo abakuru b’ibihugu bagira ubutumwa baha abaturage babo bababwira uko ibintu bihagaze mu gihugu, state of the nation adress. Iri jambo rikunzwe gukorerwa mu nteko nshingamategeko, kandi mu gihugu nk’u Rwanda na Afurika y’Epfo ni ngombwa kuko biri mu itegeko nshinga.

Ijambo rya Kagame ku gihugu yarivugiye mu nteko nshingamategeko ku munsi w’umushyikirano tariki 21 z’ukwezi gushize, iryo jambo rikaba ridatandukanye cyane n’iryo yavuze yifuriza abantu umwaka mushya muhire w’i 2016.

Mu ijambo ryo kwifuriza Abaturarwanda umwaka mushya muhire Perezida Paul Kagame yavuze ijambo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari bategereje cyane. Yavuze yuko atakwanga icyifuzo cy’abanyarwanda akaba yemeye kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma ya 2017.

Nyuma y’iryo jambo rya Kagame Amerika yahise itangaza yuko yatunguwe cyane n’icyo cyemezo cye kandi ngo yaramubonaga nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero muri Afurika no ku isi hose.

Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.

Muri iryo jambo Kagame yagejeje ku gihugu, yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !
Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.

Iryo jambo rya Kagame ku gihugu mu nteko nshingamategeko ryakomewe amashyi menshi n’impundu nyinshi, bitandukanye cyane nk’uko byagendekeye mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

Ijambo Jacob Zuma ntabwo ryigeze ryumvikana neza kuko abadepite batari bake bamuvugirizaga induru ngo yegure kandi abahano mu gihugu basaba Kagame ngo agumeho.

-76.png

Perezida Zuma na Perezida Kagame

Ntabwo ari ubwa mbere Zuma akobwa mu nteko nshingamategeko kuko n’umwaka ushize ari uko byamugendekeye, abadepite babikoze bagahagarikwa na Perezida w’inteko ariko icyo cyemezo kikaza gukurwaho n’urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu benshi bahamya yuko rwigenga kurusha izindi nyinshi muri Afurika.

Kayumba Casmiry

2016-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Editorial 21 Jan 2016
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Editorial 12 Mar 2018
Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Editorial 22 May 2018
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Editorial 08 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?
INKURU NYAMUKURU

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Editorial 06 Jun 2018
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2016
Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Editorial 13 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru