Miss Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz nyuma bagatandukana, akaza gukundana na Idris Sultan waje no kumutera inda, kuri ubu bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura impanga zari zifite ibyumweru 13.
Amakuru atangazwa n’inshuti ya hafi ya Wema Sepetu nk’uko yabitangarije Global Publisher ni uko Wema Sepetu nta kibazo na kimwe yari afite ubwo mu minsi ishize yitabiraga ibirori byabereye Maraha mu mujyi wa Dar es Salaam ndetse akaba atarigeze anywa n’inzoga ariko nyuma akaza kuremba mu buryo butunguranye.
Miss Wema Sepetu ngo yaje kumererwa nabi, mu nda haramurya cyane kugeza ubwo yajyanwe kwa muganga ariko amakuru avuga ko bari bakererewe kumujyana.
Wema ari kumwe numukunzi we Idrissa Sultan
Miss Wema wabaye Nyampinga wa Tanzania muri 2007, we n’umukunzi we Idriss ngo bagaragaye barimo kurira cyane kubera agahinda n’ububabare Wema yari afite.
Nubwo inkuru y’uko Wema yakuyemo inda yatangiye kuvugwa mu minsi ishize, kuwa 16 Gashyantare 2016 nibwo umukunzi we Idriss yabihamije akoresheje imbuga nkoranyambaga atangaza ko yabuze impanga ze.
Bamwe ariko ntabwo babyemeye nk’ukuri kuko hari abavuga ko Wema atigeze atwita kuko n’ubusanzwe ngo atabyara.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu yatangaje inkuru y’akababaro, avuga ko yabuze impanga ze yari atwite ariko ashima Imana kuba we akiriho ari muzima. Yavuze kandi ko azongera agasubirayo agatwita. Yagize ati
“Ni impano, mfite akababaro kenshi magingo aya, nizera ko nageze ku rwego mu buzima bwanjye aho nshobora kuvuga nti “Imana ishimwe ” kubwa buri kimwe cyose.
Ndashima Imana kubw’abantu bamenye ibyago nagize bakabyishimira kubera impamvu zabo bwite bazi cyane. Ndashimira Imana kubw’abo bantu, mwanteye imbaraga.”
Miss Wema na Idriss batangiye gukundana mu buryo bari baragize ibanga rikomeye ariko biza kumenyekana baranabyemera nyuma yo kugaragara inshuro nyinshi bari kumwe, Idris arabyemera ndetse na Wema Sepetu agera aho yerura ko akundana na Idriss.
Tubibutse uyu mukobwa Atari ubwa mbere akuyemo inda kuko ubwa mbere yari yaratewe inda nanyakwigendera kanumba wa kiragirire mu mafirime yo muri tanzaniya iyo nda iza kuvamo uburero nubwa kabiri byari bimubayeho.
M.Fils