Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda) yatoranyijwe kuzitabira irushanwa nyafrika muri uyu mukino(2016 Continental Road Championships), irahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare 2016 saa cyenda (15:00’), yerecyeza mu gihugu cya Morocco aho aya marushanwa azabera kuva ku cyumweru tariki 21-26 Gashyantare 2016.
Abakinnyi 11 bahamagawe barimo ibyiciro bine (4) aribyo, abakinnyi bari mu kiciro cy’abakuze (bari hejuru y’imyaka 23), abakobwa, abana bakiri bato ndetse n’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 (U-23).
Mubakinnyi bakuze, hahamagawe; Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph, Karegeya Jeremie na Biziyaremye Joseph.Mu gihe Mugisha Samuel azakina mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23.
Mu kiciro cy’abana bakiri bato, u Rwanda ruzahagararirwa na Dukuzumuremyi Fidel Ally na Ukiniwabo Rene naho mu kiciro cy’abari n’abategarugori hazitabira umukinnnyi umwe rukumbi ariwe Girubuntu Jeanne d’Arc.Uyu mukobwa ni inshuro ye ya kabiri agiye kwitabira amarushanwa nyafurika dore ko aheruka mu 2015.
Kuri iyi nshuro azaba ahatana mu kiciro cy’abasiganwa n’ibihe(Individual time trial) ndetse no gusiganwa mu muhanda ( Road Race) nk’uko ubuyobozi mu bya tekiniki muri FERWACY bubitangaza.
Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014 na Areruya Joseph bazatangira bakina mu basiganwa n’ibihe (Individual time trial) nyuma bazisunga kuri Biziyaremye Joseph na Byukusenge Nathan mu gusiganwa mu muhanda (Road Race).
Abakinnyi 11 bahamagawe muri rusange:
Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph, Karegeya Jeremie, Biziyaremye Joseph, Mugisha Samuel, Dukuzumuremyi Fidel Ally, Ukiniwabo Rene na Girubuntu Jean d’Arc.
FERWACY
M.Fils