Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN ikagenda neza, rwabishimiwe n’Abayobozi ba CAF ndetse barubwira ko ntacyo rubuze ngo rube rwasaba kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika (CAN) .
Minisitiri Uwacu Julienne
Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko nubwo igihugu kitarafata umwanzuro wo gusaba kwakira imikino y’iki gikombe, ngo gifite amahirwe yo kuyihabwa.
Kuri ubu imikino u Rwanda rushobora kwakira ntiyaba mbere ya 2025 ari yo mpamvu Minisitiri Uwacu avuga ko igihugu kiri kubisuzumana ubwitonzi ariko ngo hari icyizere ko haramutse hatanzwe kandidatire yakwakirwa neza.
Ibi Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo ifite Siporo mu nshingano zayo mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuwa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2016, ubwo yasobanuraga umushinga w’Itegeko ry’imikino n’imyidagaduro riri gutegurwa.
Minisitiri Uwacu yasobanuriye Abadepite amateka akomeye yo kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza kuwa 7 Gashyantare 2016, ubwo u Rwanda rwakiraga imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) benshi bahamya ko cyateguwe neza.
Minisitiri hari amahirwe yo kuba u Rwanda rwakwakira amarushanwa y’Igikombe cya Afurika igihe ruzaba rubisabye,kuko ngo abayobozi ba CAF barushishikarije kubisaba, umwanzuro ukaba utarafatwa.
Muri iri rushanwa u Rwanda rwari ruri mu itsinda benshi bise iry’urupfu kuko rwari kumwe n’amakipe akomeye ariyo Côte d’Ivoire, Maroc na Gabon zose zakiniraga kuri Stade Amahoro.
Minisitiri Uwacu yavuze ko kuba aya marushanwa yaritabiriwe cyane byabaye nk’igitego gikomeye kuko CAF yari ifite impungenge zikomeye aho babonaga amarushanwa azategurwa neza ariko bafite ikibazo ko Abanyarwanda batazajya bitabira imikino itarimo Amavubi.
Yagize ati “Turashima Abanyarwanda, kuba CHAN yaragenze neza harimo ibintu byinshi ariko icyabaye akarusho ni ukuntu imikino yo ku bibuga byose yitabiriwe. Kuba Stade zaruzuye niyo success ya mbere. Ntekereza ko bitazorohera abazategura aya marushanwa ubutaha.”
Gusa ahamya adashidikanya ko n’ikipe y’Igihugu Amavubi yabigizemo uruhare rukomeye kuko kuba itarahise ivamo ku ikubitiro kandi iri mu itsinda ry’urupfu, byatumye abantu baryoherwa n’amarushanwa.
Avuga ko nubwo ikipe itageze ku mukino wa nyuma, ishimirwa uko yitwaye kandi ikaba isabwa kuzakomeza ikitwara neza no mu yandi marushanwa.
U Rwanda ruracyareba niba rwasaba kwakira ‘CAN’
Abanyarwanda baribaza niba uko Amavubi yitwaye muri CHAN ariko bizakomeza
Abayobozi ba CAF barimo Perezida wayo akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa FIFA, Issa Hayatou na Alamany Kabere Camara, Visi Perezida wa CAF bakunze gusaba Perezida Kagame kuzasaba kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika kuko babonye ubushobozi ku Rwanda.
Minisitiri yagize ati “CAN kuyakira ni imyiteguro ifite aho ihuriye n’uko CHAN yagenze. Ntiturafata umwanzuro niba tuzayakira ariko abayitanga bo baravuga ngo ntacyo tubuze, igisigaye ni uko twe tubisaba kandi nitubisaba bazayiduha.”
Nubwo Minisitiri atagaragaje igihe gisigaye ngo bajyane ubusabe muri CAF, yagaragaje ko hakirebwa ibisabwa ngo iki gikombe kibe cyakwakirwa.
Ibihugu bizakira CAN byarabonetse kugeza mu mwaka wa 2023, bivuze ko u Rwanda rubisabye rushobora kubona iyo mu mwaka wa 2025.
.
Umudari Perezida Kagame yahawe ubona umugabo ugasiba undi
Irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kane nyuma yo kwakirwa n’ibihugu nka Côte d’Ivoire mu 2009, Sudani mu 2011 ndetse na Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014.
Ku munsi wo gusoza iri rushanwa , CAF yahaye umudari Perezida wa Repubulika, Paul Kagame imushimira uko irushanwa ryagenze.
Minisitiri Uwacu yavuze ko ubusanzwe uyu mudari ubona umugabo ugasiba undi kuko ari bake mu bakuru b’ibihugu bagiye bawambikwa nyuma yo gukora ibikorwa by’indashyikirwa.
Uwo mudari wigeze guhabwa Perezida wa Afurika y’Epfo ku bwo kwakira Igikombe cy’Isi na CAN, Perezida wa Guinee kubera ko yakiriye CHAN mu gihe Maroc yari yaremeye kuyakira ikaza kwisubiraho ku munota wa nyuma ndetse n’u Rwanda rwashimiwe kwakira neza aya marushanwa.
Ibi nibyo Minisitiri yahereyeho avuga ko inyungu zo kwakira CHAN ari nyinshi ndetse zirenze amafaranga, ko urwego rwa siporo rwateye imbere, ubucuruzi bwaragutse, ndetse n’ ishusho y’Igihugu igaragara neza mu ruhando mpuzamahanga.
Hari abafite impungenge ku hazaza h’Amavubi
Benshi mu Banyarwanda bagiye bagaragaza ko bakunze ikipe yabo ndetse bamwe bakavuga ko ari ubwa mbere bayishimiye.
Hari abibaza niba iyi kipe izakomeza gufatwa neza ku buryo yazaba ikipe ikomeye muri Afurika no ku isi, umupira w’amaguru na wo ukaba kimwe mu bikomeza kuzamura ibendera ry’igihugu.
Abajijwe iki kibazo n’Abadepite, Minisitiri Uwacu ntiyagaragaje ikidasanzwe kigiye gukorwa kuko yavuze ko inzira yo kuyitegura izakomereza aho yari igeze, ngo kuko hari ingamba igihugu cyihaye zo kuzamura Siporo muri rusange.
Yavuze ko ikipe Abanyarwanda babonye ari umusaruro w’ibyari byaratangiye gukorwa harimo guhuriza ahantu hamwe abakinnyi b’ikipe y’igihugu buri kwezi haba mu Rwanda cyangwa hanze, gushaka umutoza n’abamwungirije b’inzobere n’ibindi byatumye ikipe yitwara neza.
Yongeyeho kandi ko icyemezo kidasubira inyuma kizakomeza ari ukubakira siporo ku bana b’Abanyarwanda kandi bigatangirwa bakiri bato, ari byo bituma siporo itera intambwe izaramba.
Muri CHAN 2016, Amavubi y’u Rwanda yagarukiye muri kimwe cya kane, nyuma yo gutsindwa na Congo Kinshasa ibitego 2-1.
Imikino ya CAN 2017 izabera muri Gabon, Cameroun mu 2019, iya 2021 izabera muri Côte d’Ivoire naho iya 2023 ibere muri Guinée.
Source/Igihe
M.FILS