• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Ubwanditsi 23 Feb 2016 IMIKINO

Gushaka umugore cyangwa umugabo niyo ngingo ibaho igomba kwitonderwa. Iyo amahitamo yawe abaye mabi,ubihirwa ubuzima bwawe bwose.

Abantu benshi bakunze kwibaza icyo bagenderaho-bashingiraho mu guhitamo neza umugabo-umugore bazabana.

Uyu munsi turarebera hamwe inama wakurikiza mu gihe ugiye guhitamo neza uwo muzarushinga:

-2239.jpg

1.Baza umutima wawe

Mbere na mbere pfukama ubaze Imana ndetse uyisabe kukwereka no kuguha umufasha ugukwiye. Ubwo Imana iri muruhande rwacu,hakurikiyeho kugisha umutima inama.

Iherere ufate umwanya uhagije wumve niba uhamanya n’umutima wawe . Igisubizo nikiba yego,nta marangamutima ugendeyeho ayo ariyo yose komeza usome intambwe ya kabiri.

2.Wumva wifuje ko mwakora imibonano mpuzabitsina

Iyi ngingo ni imwe muzibanze ugomba kugenderaho. Kurushinga ntibivuga ko muzajya muhora murebana mu maso. Muzajya mugira umwanya uhagije wo gukora imibonano mpuzabitsina(gutera akabariro cyangwa kubaka urugo).

Niba ukunda kwiyumvamo umuriro waka muri wowe,yewe ukaba unanirwa no gusinzira, ni ikimenyetso cyiza ko wahisemo neza uwo mugiye kurushinga. Bitabaye ibyo ntirwaba ari urukundo, bwaba ari ubucuti busanzwe.

Menya ko umunsi gutera akabariro bizaba bitagenda neza cyangwa bidakorwa uko bikwiye mu rugo rwanyu,gucana inyuma,gusenya,ibibazo binyuranye bizaba bikomanaga ku muryango.

Iyi ngingo niyo ahanini abantu benshi bibandaho. Nubwo ari ingenzi, hari ibindi ugomba kwitaho ngo umenye neza niba uwo mugiye kurushinga ari amahitamo meza. Iyi nyita ishingiro ry’urugo.

3.Kumwiyumvamo

Mumaze igihe mukundana . Banza urebe niba umwiyumvamo muri iki gihe. Ese iyo ikibazo kivutse hagati yanyu ubasha kukihanganira? Umwibonamo se nk’umuntu mugiye kumarana ubuzima bwawe bwose usigaje ku isi?

Amarangamutima umwereka ubona ayagusubiza kukigero kimwe n’icyawe cyangwa wenda akurushaho?Niba hari uwo biri hasi cyangwa mudahuje uri mu nzira mbi. Niba muhuje ubona byose ari sawa, soma inama ikurikira.

4.Kubabarira amakosa y’ahahise

Wamuhisemo ngo mubane. Ashobora kuba afite amakosa yakoze mu gihe cyahise. Niba wumva ubasha kuyamubabarira ,ukumva wishimiye ko ugiye kubana nawe utitaye ku hahise, uri munzira nziza.

Ni inshingano wihaye yo kuzamufaha gukosora ibitaragenze neza. Urukundo ntirureba ibyiza gusa. Niwita kubyiza bye nturebe aho agirira intege nke , urukundo umukunda ni urumamo. Ntago ari malayika ni umuntu.

5.Muhuje intego ?

Mu buzima buri wese agira intego n’indoto yifuza kugeraho. Iyo ubonye ugufasha cyangwa ugutera imbaraga mu kugera kucyo wahoze urota biragushimisha.
Ufite intego wihaye cyangwa wifuza kugeraho.

Ubona uwo mugiye kubana-kurushinga azagufasha kugera ku nzozi zawe? Agutera imbaraga mu buzima bwawe bwa buri munsi? Niba ubona ari ikinyuranyo nturi mu nzira nziza. Iteka muzahora muhanganye kuko nyine munyuranya ugushaka.

6.Kuba azi gufata ibyemezo

Niba uri umukobwa, ukaba ugiye gushinga urugo, ugomba kureba niba umusore mugiye kubana azi gufata ibyemezo.

Umugabo niwe uyobora urugo. Agomba kuba adahuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo bihamye.

7.Kuba azi gushaka ubuzima

Hambere nibwo umugabo ariwe wita ku mibereho y’urugo:Kuruhaharia, kwambika umugore n’abana,..Ariko aho isi igeze ntibyakorohera umuntu umwegutunga urugo.

Amashuri asigaye ahenze, ubukode cyangwa kubaka inzu si ibintu byoroshye,ku isoko ibintu biri kugenda bihenda,..Niba ushaka ko urugo rwanyu ruzakomera kandi rukaba ruhamye, ugomba kureba niba umusore-umukobwa wifuza ko mwarushinga azi gushaka ubuzima. Bityo akaba atazagutererana mu kwita ku rugo kuko ntiwabyishoboza.

8.Umukunzi wawe agukundira uko uri

Mu gihe mumaze mukndana, ugomba kuba waritegereje iyi ngingo. Umuntu ugukunda uko uri ntakabuza mwabana mugashobokana. naho wawundi waje agukurikiyeho amafaranga, umutungo, umuryango ukomeye,..iyo biyoyotse ntimuba mugishobokanye.

9.Yemera amakosa

Mu mitetere ya muntu ntahora ari intungane. Niba iyo akoze amakosa , ayemera akabasha kuyasabira imbabazi, uri mu nzira nzima. Uwo musore-mukobwa niwe ukwiriye kubana nawe.

10. Murizerana kandi murubahana

Kwizerena no kubahana nabyo biri mu nkingi za mwamba zituma umubano ushinga imizi.

Muri iki gihe amakimbirane mu ngo ari kwiyongera. Icyizere gike no kutubahana nabyo biri mu mpamvu zibitera.

Niba umwubaha na we akaba abigira uko , mukongeraho no kuba mwizerana, nayo ni ingingo wagenderaho ukemeza ko muzubaka rugakomera.
Guhitamo nabi uwo muzarushinga ni ikosa abantu benshi bicuza.

Izi nama ni zimwe mu zo

M.Fils

2016-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

Ubwanditsi 30 Jan 2024
Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2

Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Ubwanditsi 31 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!
Amakuru

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Ubwanditsi 04 Feb 2021
Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu Rwanda

Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 14 Apr 2017
Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira
POLITIKI

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Ubwanditsi 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru