• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Ubwanditsi 23 Feb 2016 IMIKINO

Gushaka umugore cyangwa umugabo niyo ngingo ibaho igomba kwitonderwa. Iyo amahitamo yawe abaye mabi,ubihirwa ubuzima bwawe bwose.

Abantu benshi bakunze kwibaza icyo bagenderaho-bashingiraho mu guhitamo neza umugabo-umugore bazabana.

Uyu munsi turarebera hamwe inama wakurikiza mu gihe ugiye guhitamo neza uwo muzarushinga:

-2239.jpg

1.Baza umutima wawe

Mbere na mbere pfukama ubaze Imana ndetse uyisabe kukwereka no kuguha umufasha ugukwiye. Ubwo Imana iri muruhande rwacu,hakurikiyeho kugisha umutima inama.

Iherere ufate umwanya uhagije wumve niba uhamanya n’umutima wawe . Igisubizo nikiba yego,nta marangamutima ugendeyeho ayo ariyo yose komeza usome intambwe ya kabiri.

2.Wumva wifuje ko mwakora imibonano mpuzabitsina

Iyi ngingo ni imwe muzibanze ugomba kugenderaho. Kurushinga ntibivuga ko muzajya muhora murebana mu maso. Muzajya mugira umwanya uhagije wo gukora imibonano mpuzabitsina(gutera akabariro cyangwa kubaka urugo).

Niba ukunda kwiyumvamo umuriro waka muri wowe,yewe ukaba unanirwa no gusinzira, ni ikimenyetso cyiza ko wahisemo neza uwo mugiye kurushinga. Bitabaye ibyo ntirwaba ari urukundo, bwaba ari ubucuti busanzwe.

Menya ko umunsi gutera akabariro bizaba bitagenda neza cyangwa bidakorwa uko bikwiye mu rugo rwanyu,gucana inyuma,gusenya,ibibazo binyuranye bizaba bikomanaga ku muryango.

Iyi ngingo niyo ahanini abantu benshi bibandaho. Nubwo ari ingenzi, hari ibindi ugomba kwitaho ngo umenye neza niba uwo mugiye kurushinga ari amahitamo meza. Iyi nyita ishingiro ry’urugo.

3.Kumwiyumvamo

Mumaze igihe mukundana . Banza urebe niba umwiyumvamo muri iki gihe. Ese iyo ikibazo kivutse hagati yanyu ubasha kukihanganira? Umwibonamo se nk’umuntu mugiye kumarana ubuzima bwawe bwose usigaje ku isi?

Amarangamutima umwereka ubona ayagusubiza kukigero kimwe n’icyawe cyangwa wenda akurushaho?Niba hari uwo biri hasi cyangwa mudahuje uri mu nzira mbi. Niba muhuje ubona byose ari sawa, soma inama ikurikira.

4.Kubabarira amakosa y’ahahise

Wamuhisemo ngo mubane. Ashobora kuba afite amakosa yakoze mu gihe cyahise. Niba wumva ubasha kuyamubabarira ,ukumva wishimiye ko ugiye kubana nawe utitaye ku hahise, uri munzira nziza.

Ni inshingano wihaye yo kuzamufaha gukosora ibitaragenze neza. Urukundo ntirureba ibyiza gusa. Niwita kubyiza bye nturebe aho agirira intege nke , urukundo umukunda ni urumamo. Ntago ari malayika ni umuntu.

5.Muhuje intego ?

Mu buzima buri wese agira intego n’indoto yifuza kugeraho. Iyo ubonye ugufasha cyangwa ugutera imbaraga mu kugera kucyo wahoze urota biragushimisha.
Ufite intego wihaye cyangwa wifuza kugeraho.

Ubona uwo mugiye kubana-kurushinga azagufasha kugera ku nzozi zawe? Agutera imbaraga mu buzima bwawe bwa buri munsi? Niba ubona ari ikinyuranyo nturi mu nzira nziza. Iteka muzahora muhanganye kuko nyine munyuranya ugushaka.

6.Kuba azi gufata ibyemezo

Niba uri umukobwa, ukaba ugiye gushinga urugo, ugomba kureba niba umusore mugiye kubana azi gufata ibyemezo.

Umugabo niwe uyobora urugo. Agomba kuba adahuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo bihamye.

7.Kuba azi gushaka ubuzima

Hambere nibwo umugabo ariwe wita ku mibereho y’urugo:Kuruhaharia, kwambika umugore n’abana,..Ariko aho isi igeze ntibyakorohera umuntu umwegutunga urugo.

Amashuri asigaye ahenze, ubukode cyangwa kubaka inzu si ibintu byoroshye,ku isoko ibintu biri kugenda bihenda,..Niba ushaka ko urugo rwanyu ruzakomera kandi rukaba ruhamye, ugomba kureba niba umusore-umukobwa wifuza ko mwarushinga azi gushaka ubuzima. Bityo akaba atazagutererana mu kwita ku rugo kuko ntiwabyishoboza.

8.Umukunzi wawe agukundira uko uri

Mu gihe mumaze mukndana, ugomba kuba waritegereje iyi ngingo. Umuntu ugukunda uko uri ntakabuza mwabana mugashobokana. naho wawundi waje agukurikiyeho amafaranga, umutungo, umuryango ukomeye,..iyo biyoyotse ntimuba mugishobokanye.

9.Yemera amakosa

Mu mitetere ya muntu ntahora ari intungane. Niba iyo akoze amakosa , ayemera akabasha kuyasabira imbabazi, uri mu nzira nzima. Uwo musore-mukobwa niwe ukwiriye kubana nawe.

10. Murizerana kandi murubahana

Kwizerena no kubahana nabyo biri mu nkingi za mwamba zituma umubano ushinga imizi.

Muri iki gihe amakimbirane mu ngo ari kwiyongera. Icyizere gike no kutubahana nabyo biri mu mpamvu zibitera.

Niba umwubaha na we akaba abigira uko , mukongeraho no kuba mwizerana, nayo ni ingingo wagenderaho ukemeza ko muzubaka rugakomera.
Guhitamo nabi uwo muzarushinga ni ikosa abantu benshi bicuza.

Izi nama ni zimwe mu zo

M.Fils

2016-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwamagana City yasimbuwe na AS Muhanga gukina imikino ya 1/2 cy’ikiciro cya kabiri 2021-2022 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe

Rwamagana City yasimbuwe na AS Muhanga gukina imikino ya 1/2 cy’ikiciro cya kabiri 2021-2022 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe

Ubwanditsi 14 Jun 2022
AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

Ubwanditsi 02 Dec 2025
Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Ubwanditsi 05 Jan 2022
Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Ubwanditsi 20 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka
Amakuru

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Ubwanditsi 05 Nov 2017
“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi
Amakuru

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Ubwanditsi 24 Feb 2024
Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Ubwanditsi 01 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru