• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Arsenal ntiyabashije kwigahagararaho imbere ya bakunzi bayo

Arsenal ntiyabashije kwigahagararaho imbere ya bakunzi bayo

Ubwanditsi 24 Feb 2016 IMIKINO

Mu mikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi izwi nka EUFA Champions League yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2016, ikipe ye FC Barcelona yihanije Arsenal iyisanze ku kibuga cyayo mu Bwongereza, yiyongerera amahirwe yo gukomeza.

-2250.jpg

Messi na Neymar bishimira igitego cya mbere

Bitewe n’uko ikipe ya Barcelona imeze muri iyi minsi, ntabwo ari abantu benshi batunguwe no kumva cyangwa kubona ko yatsinze Arsenal, n’ubwo iyi kipe yo mu Bwongereza nayo ihagaze neza muri shampiyona y’iwabo ikaba yari no ku kibuga cyayo, amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino yahabwaga Barcelona.

-2251.jpg

Messi atsinda igitego cya mbere

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, ndetse ikipe ya Arsenal mu gice cya mbere yagiye ihusha ibitego nk’uko byagendaga kuri Barcelona, abari bakurikiye uyu mukino batangira gutekereza ko Arsenal yaza kubasha kwihagararaho ariko biza kurangira iciwe intege n’ubusatirizi bwa Messi, Neymar na Suarez, ubutatu bw’umutamenwa ikipe ya Barcelona yishingikirijeho muri iyi minsi.

-2252.jpg

Messi atsinda igitego cya kabiri kuri penariti

Gushyira hamwe kwa Messi, Neymar na Suarez byazonze Arsenal nk’uko bigendekera amakipe menshi.

-2253.jpg
Neymar yakomeje kugora bakinnyi ba Arsenal

Ubutatu butamenwa bwa Barcelona, bwaje kugaragaza ko butajya bwiburira, ubwo ku munota wa 71 w’umukino, umupira waturutse kuri Suarez akawuhereza neza Gerard Pique, uyu nawe akawugeza kuri Neymar wahise ahereza neza cyane Lionel Messi maze nawe awuruhukiriza mu rucundura, Peter Cech warindaga izamu rya Arsenal ayoberwa ibimubayeho.

-2254.jpg
Sanchez yakomeje kotsa igitutu ariko abakinnnyi ba Barcelona bakomeza kuba ibamba

-2255.jpg
Suarez yarase ibitego byinshi byabazwe

Ibitego byose byabonetse muri uyu mukino byatsinzwe na Lionel Messi
Nyuma y’uyu mukino, mu byumweru bibiri hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cya Barcelona muri Espagne, ikipe ya Arsenal ikaba ifite akazi katoroshye ko kuzabasha gutsinda byibuze ibitego 3 ku busa kugirango yizere kuba yakomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza.

-2256.jpg

Mezout Ozil yakomeje gushakisha biraga

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, ni uw’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yari yakiriye Bayern Munich yo mu Budage, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 ku bindi. Ku ruhande rwa Bayern Munich, ibitego byatsinzwe na Thomas Muller ku munota wa 43 na Arjen Robben ku munota wa 55, naho ikipe ya Juventus iza kubyishyura ibifashijwemo na Paulo Dybala ku munota wa 63 ndetse na Stefano Sturano ku munota wa 76.

-2257.jpg
Dybala umusore muto uri kuza niwe wishyuriye Juventus

-2258.jpg

Arjen Robben watsindiye igitego Bayern

M.Fils

2016-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muhadjiri wari Kapiteni w’Amavubi, Muhozi Fred yabonye igitego, Danny Usengimana yatsinze igitego nyuma y’imyaka isaga 4, ibyaranze umukino Amavubi yatsinzemo Guine 3-0

Muhadjiri wari Kapiteni w’Amavubi, Muhozi Fred yabonye igitego, Danny Usengimana yatsinze igitego nyuma y’imyaka isaga 4, ibyaranze umukino Amavubi yatsinzemo Guine 3-0

Ubwanditsi 04 Jan 2022
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu
ITOHOZA

Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 
Amakuru

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024
Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru