Kuba irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo muri uyu mwaka wa 2016 ritaratangira, hari benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bakomeje kubyibazaho byinshi, nyamara kugeza ubu amakuru y’impamo ni uko abahanzi bashobora guhatana uyu mwaka ari batanu bigeze kuryegukana gusa.
Tom Close wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere muri 2011, King James waryegukanye bwa kabiri muri 2012, Riderman waryegukanye ku nshuro ya gatatu muri 2013, Jay Polly waryegukanye bwa kane muri 2014 ndetse na Butera Knowless waryegukanye ku nshuro ya gatanu muri 2015, nibo bahanzi bashobora guhatanira ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star y’umwaka wa 2016, irushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rufatanyije na East African Promoters (EAP), nk’uko amakuru Inyarwanda.com ikesha umwe mu bitabiriye inama yabyigagaho ariko tutaza gutangaza amazina abishimangira.
Tariki 16 Gashyantare 2016, nibwo King James, Riderman, Jay Polly ndetse na Ishimwe Clement wari uhagarariye Knowless na Tom Close, bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Bralirwa ndetse na EAP bafatanya gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, iyi nama ikaba yarigaga ku buryo aba bahanzi bagiye begukana ibihembo byo mu myaka itanu ishize, ari nabo bahatana uyu mwaka bakishakamo umuhanzi uzegukana igihembo cya “Primus Guma Guma Super Stars All Stars”.
Icyakoze iyi nama yaje kurangira habayeho kutumvikana neza ku bijyanye n’umubare w’amafaranga aba bahanzi bajya bagenerwa nk’igihembo cya buri kwezi, abategura irushanwa bakaba barifuzaga ko buri muhanzi muri aba yazajya ahembwa miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi mu gihe cy’amezi ane, mu gihe aba bahanzi bo bifuzaga ko bajya bahabwa arenze ayo. Iyi nama yarangiye, abategura aya marushanwa bagiye kubyigaho bakazatangaza umwanzuro wabo.
Umwanzuro wa EAP na Bralirwa, niwo uzemeza niba koko uyu mwaka aba bahanzi batanu aribo bazahatana, cyangwa batabasha kumvikana n’aba bahanzi ku bijyanye ahanini n’ibihembo bagomba kubagenera buri kwezi, bakabona gukora irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu buryo busanzwe, hagakoranywa abahanzi bahatanira igihembo cy’irushanwa ku nshuro yaryo ya gatandatu.
Umwe mu bahanzi batanu bitabiriye iyi nama umwe muba aganiriye na Inyarwanda.com ariko ntiyifuze ko amazina ye yatangazwa, avuga ko kugeza ubu ntakiremezwa kuko bagaragarije EAP na Bralirwa uko bifuza bahembwa nabo bakabagaragariza ibyo bifuza kubahemba, nyuma hakaba barafashe umwanya wo kubitekerezaho ngo banzure igikwiye gukorwa. Uyu muhanzi nawe, yemeza ko inama yari iyo kwiga imishobokere y’uyu mushinga, byakwanga hakaba hakorwa irushanwa ry’abandi bahanzi nk’uko byari bisanzwe bigenda mu myaka ishize, hagatorwa abahanzi bazazenguruka igihugu bahatanira ibihembo by’iri rushanwa.
Umunyamakuru wa Rushyashya yagerageje kuvugisha Mushoma Joseph bakunda kwita Bubu; umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa gutegura aya marushanwa, ngo tumubaze niba ntacyo barabasha kwemeza, ariko mu nshuro zose twamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa ntiyabashije kwitaba.
M.Fils