• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

Editorial 02 Mar 2016 POLITIKI

Perezida Kagame ubwo yari i Boston aganira n’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaboneyeho kuvuga ko abakomeza kwibaza ku ngendo ze bakwiye kumenya ko aba ari guhahira igihugu kandi ko gukomeza kubyibazaho bimutera umuhate wo gukora cyane.

Ati “ Hari ubwo njya mbona bamwe mu bagerageza guta igihe cyabo birirwa bakemanga cyangwa se bavugiriza induru aho mba nagiye hose, njye mba ndi ku kazi k’igihugu, akazi kanyu [Abanyarwanda], mba nagiye guhaha, mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda. Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze. Nibashaka nzajya mbanza mbibamenyeshe ko ngiye kugenda mbere y’igihe, bareke gusa n’aho batunguwe. Ndetse n’abashaka ko duhura yaba ku neza cyangwa ku nabi nabo tuzajya tubakira.”

-2307.jpg

Perezida Kagame muri USA

Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda bake bahari, yavuze ko aho bigeze ibihugu byinshi byakwifuza kuba nk’u Rwanda ‘kuko no mu Karere dutuyemo gasanzwe kazwiho ibibazo byinshi’, byavuye hamwe bikajya ahandi, ariko ngo ntabwo byigeze bibuza u Rwanda gutera imbere.

-2309.jpg

-2310.jpg

-2311.jpg

-2312.jpg

Inama Perezida Kagame yagiranye n’Abanyarwanda i Boston tarikiya 27 Gashyantare 2016

Yabibukije ko ikintu kimwe badashobora kubona mu bindi bihugu byose bajyamo aho yagize ati “Hari udashobora guhaha ahandi twifitemo dushaka guteza imbere. Ni umuco.Umuco wo gukunda igihugu, iyo ukunda igihugu uba wikunda rero uwo muco umaze kugaragara, umaze gufata umurongo ntabwo ari ikintu gihahwa gusa hanze. Ntabwo wajya hanze ngo ugiye guhaha umuco wo gukunda igihugu ahubwo ukomeza kubakwa n’abantu ku giti cyabo, n’Abanyarwanda muri rusange.”

Ubuze icyo anenga inka, aravuga ngo dore urwo rucebe

Umukuru w’Igihugu yaciriye aba Banyarwanda bari bitabiriye ibi biganiro umugani ugaragaza uburyo abantu babuze ibyo banenga u Rwanda, bagahengekera ku byiza rusanganywe babyita ibibi.

-2313.jpg

Perezida Kagame n’Abana i Boston

Ati “ Ibyiza u Rwanda rufite bidasanzwe nibyo barunegura. Ubumwe […], ubumwe bwabaye bubi hehe ahubwo ko abantu babubuze ari nacyo kinabatera ibibazo.”

Ibi biganiro n’Abanyarwanda byabaye nyuma y’izindi nama zitandukanye Umukuru w’Igihugu yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibiganiro yagiye atanga nko muri Havard University n’ahandi.

Umwanditsi wacu

2016-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Editorial 02 Mar 2024
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Editorial 06 Mar 2024
Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Editorial 02 Apr 2019
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Editorial 24 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth
UBUKUNGU

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Editorial 17 Apr 2018
Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg
INKURU NYAMUKURU

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Editorial 15 Feb 2019
Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru