• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Ubwanditsi 09 Mar 2016 Mu Mahanga

Leta y’u Rwanda ibinyujije kuri Minisitiri w’ubutabera ari nawe ntumwa nkuru ya leta yandikiye Perezida w’Urukiko rwa Afurika rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ibaruwa ivuga ko yifuza kuva mu masezerano ashyiraho ruriya rukiko. Iyi baruwa minisitiri w’ubutabera akaba yarayanditse tariki ya 29 Gashyantare 2016.

Iyo nyandiko igira iti “Repubulika y’u Rwanda ibinyujije mu budahangarwa bwayo, yikuye mu masezerano yasinye kuwa 22 Mutarama 2013, agena ububasha bw’urukiko rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko mu ngingo ya 5 (3) igena uburyo bwo kwakira ibirego, kugeza isuzumwe igakorerwa ubugororangingo.”

Hari amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda yagombaga kujya kuburana na Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi wari wayireze mu rukiko nyafurika rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.

Uru rubanza rwagombaga gutangira tariki ya 4 Werurwe 2016 saa tatu za mugitondo. Amakuru ava ku cyicaro cy’urukiko nuko leta y’u Rwanda ititabye muri uru rukiko mugihe ngo yari yaratanze uzayiburanira yaranagiye isubiza imyanzuro yose isubiza ibikubiye mu kirego Ingabire Victoire yari yarashyikirije urukiko.

-2373.jpg

Ingabire Victoire

Leta y’uRwanda kandi yari yagejeje ku rukiko icyifuzo cyuko uzayunganira mu rukiko azafashwa n’uhagarariye CNLG mubyitwa ba `Amicus`b`urukiko.

Muri 2013 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urwo rukiko ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano kije nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akagendera kuri ayo masezerano agahabwa umwanya n’urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.

Amakuru New Times yahawe n’umwe mu bakurikiranira bya hafi uru rukiko, avuga ko uwatanze iki kirego yaba ari Stanley Safari wahamijwe ibyaha bya Jenoside akaza guhunga.

Mu mwaka wa 2009 nibwo Safari wahoze ari umusenateri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu.

Iki gihano cyasanze amaze iminsi mike ahunze ariko ashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa na polisi mpuzamahanga.

Nk’uko abatangabuhamya benshi barimo n’uwahoze ari Umunyamakuru kuri radiyo RTLM wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabivuze, Safari ngo yari mu bitero byishe Abatutsi 60 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, agira n’uruhare mu kwica Abatutsi 600 aho bita ku Gateme mu Murenge wa Tumba n’abandi baguye i Rango mu Mujyi wa Huye.

-2372.jpg

Stanley Safari

Nyuma gato yo guhunga, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wanze ubusabe bwe bwo kumurengera, uvuga ko ibyo asaba nta shingiro bifite.

Mu itangazo ryohererejwe urukiko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yavuze ko mu masezerano yo 2013, u Rwanda rwasinye hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya Jenoside cyangwa uwahunze kubera byo.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko uru rukiko rwamenyeshejwe uburemere bw’ibyaha Safari yakoze.

Yagize ati “Safari arazwi i Gikondo nk’inkomarume y’ibikorwa bya Jenoside. Yahamijwe Jenoside. Umwaka ushize twohereje umwanzuro tumenyesha urukiko ko bizafatwa mu buryo budasanzwe, niba Safari ahawe urubuga mu rukiko kandi abahamijwe Jenoside batarebwa n’amasezerano.”

Busingye akomeza avuga ku mpamvu yo kwikura mu masezerano agira ati “Impamvu ni uko byagaragaye ko hari abahamwa n’ibyaha bya Jenoside, cyangwa abahunze ubutabera bitwaza ariya masezerano bagahabwa umwanya mu rukiko ngo uburenganzira bwabo burengerwe, twanzuye ko asubirwamo kugirango akoreshwe icyo agamije.

-2371.jpg

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

U Rwanda ruri mu bihugu birindwi byasinye kuri ayo masezerano. Minisitiri Busingye yashimangiye ko ububasha rusange bw’urwo rukiko ari ugukemura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu hagati y’igihugu n’ikindi ariko u Rwanda rwemeye n’ubundi budasanzwe hagati y’abantu cyangwa itsinda na Leta.

Busingye avuga ko ku bahamijwe Jenoside n’abahunze batari mu masezerano akaba yizeye ko urukiko rutazakoresha ububasha rwarwo ngo rubahe urubuga.

Umwanditsi wacu

2016-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ubwanditsi 22 Jul 2016
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ubwanditsi 22 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.
HIRYA NO HINO

UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Umutoza wa Rayon Sports yafunguwe yamaze kugera I Kigali
ITOHOZA

Umutoza wa Rayon Sports yafunguwe yamaze kugera I Kigali

Ubwanditsi 12 Apr 2018
RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.
INKURU NYAMUKURU

RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

Ubwanditsi 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru