Umutoza w’Amavubi, Jonathan Mckinsty yatangaje ko Hakizimana Muhadjiri ukinira Mukura VS, Uzamukunda Elias Baby na Nirisarike Salomon ukinira Saint Trond mu Bubiligi ari bamwe mu bashobora kugaragara mu mukino ibiri yo gushaka itike ya CAN 2017 izahuza u Rwanda n’ikipe y’Ibirwa bya Mauritius izaba taliki 26 na 29 Werurwe 2016.
Jacques Tuyisenge
Uyu mutoza yagiye muri Tanzania gukurikira umukino wahuje Yanga ikinamo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na Azam FC ikinamo Mugiraneza Jean Baptitse, nyuma ajya no muri Kenya ahari myugariro Sibomana Abouba na Tuyisenge Jacques ba Gor Mahia mu mukino batsinzwemo na AFC Leopards igitego 1-0.
Avuga ku bakinnyi bari muri Kenya, Mckinstry yavuze ko Sibomana Abouba yigaragaje mu minota 90 yamubonyemo. Avuga ko Tuyisenge Jacques we atazagaragara muri uyu mukino wa Mauritius.
Ati “Sibomana yakinnye neza iminota 90, bigaragara ko ahagaze neza. Jacques Tuyisenge ntaratangira gukina, navuganye nawe nyuma y’umukino, mvugana kandi n’abatoza b’ikipe ye bambwira ko ashobora gutangira gukina mu byumweru bibiri, kuba azagaragara tuzabireba. Gusa namubwiye ko ari umwe mu bantu b’ingenzi, nakinira Gor Ma.
Uzamukunda Elias Baby ushobora kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Undi mukinnyi ushobora kutagaragara muri uyu mukino ni Sugira Ernest, kuri Mckinstry avuga ko nta mpungenge bikwiye gutera kuko hari abakinnyi bo kubasimbura bigaragaje barimo Hakizimana Muhadjiri wa Mukura umaze gutsinda ibitego 9 muri shampiyona.
Ati “Sugira na Tuyisenge barigaragaje muri CHAN 2016 . Kuri Sugira dutegereje kureba niba imvune ye izaba yakize. Byanze twazareba ku bakinnyi nka Muhadjiri wa Mukura utaragize amahirwe yo kujya mu bakinnyi bari muri CHAN 2016 ariko ntacike intege agakomeza gutsinda ibitego muri shampiyona”.
Imvugo y’umutoza w’amavubi inumvikanisha ko ashobora kwifashisha rutahizamu Uzamukunda Elias « Baby » ukina mu Bufaransa na myugariro Salomon Nirisarike muri uyu mukino.
Ati “Uzamukunda na Nirisarike Salomon ni abakinnyi bahoraho mu makipe yabo. Nka Baby yabanje mu mikino 15 muri 17, gusa bamihunduriye umwanya ava ku gukina imbere ajya ku ruhande. Nirisarike Salomon yakinnye 75 % by’imikino ya Saint Trond, ubwo rero tuzareba”.
Mckinstry agiye gusinya amasezerano mashya
Umutoza Mckinstry yanatangaje ko mu minsi mike agiye guhabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi.
Ati “Ntegereje ko bampa impapuro ngasinya, ibintu byose twarabyumvikanye, byararangiye. Mu minsi mike nzasinya amasezerano y’imyaka ibiri”.
M.Fils