• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Editorial 12 Mar 2016 Mu Mahanga

Abayobozi bakuru mu Rwanda baritegura kujya mu mwiherero ngarukamwaka aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ugushyiraho intego yuko iby’iwacu ari byo byaba umusingi w’iterambere.

Uyu mwiherero wa 13 uzabera mu ishuli rya gisirikare rya Gabiro mu Karere ka Gatsibo hagati y’italiki 12 na 14 uku kwezi, uzitabirwa n’abayobozi basaga 250 barimo Perezida wa Repubulika. Uretse ariko n’abayobozi b’inzego zitandukanye za leta, uyu mwiherero uzaba unarimo n’abayobozi b’ibigo by’igenga nk’iby’ubucuruzi.

Iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwiherero wa 13 ishishikariza Abanyarwanda kwiha intego yuko iby’iwacu aribyo bigomba kuba umusingi w’iterambere iruzuzanya n’icyifuzo cy’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC).

Abo bayobozi mu nama yabo ya 17 yateraniye Arusha muri Tanzania taliki 2 z’uku kwezi banzuye yuko EAC idashobora gutera imbere mu gihe igura byinshi kuva hanze igurishayo bike ! Bafashe umwanzuro yuko hashakishwa ingamba z’ukuntu ibyo byahinduka, ibyoherezwa hanze bikaba byinshi kurusha ibikurwayo.

Ibi byashimangiwe cyane na Perezida wa Tanzania wasubiye muri ya magambo Mwalim Julius Nyerere yahoraga avuga ngo Afurika yimbura (isarura) ibyo tudakoresha, tugakoresha ibyo tutimbura.

Ingingo nkuru zizaganirwaho muri uwo mushyikirano w’uyu mwaka ni eshatu, arizo Gufata ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ikerekezo 2020; Kongera agaciro k’ibikomoka iwacu; no guteza imbere Imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda.

Izi ngingo ni nziza kandi nk’uko bisanzwe zigomba no kuzafatirwa imyanzuro igomba kuzashyirwa mu bikorwa. Na none ni byiza gufata imyanzuro nk’iyo ariko byaba byiza kurushaho abo bayobozi babanje gushishoza neza bakareba niba imyanzuro yafashwe ubushize mu mwiherero wa 12 koko yarashyizwe mu bikorwa.

Muri uwo mwiherero wa 12 warangije imirimo yawo taliki 02 Werurwe 2015 hafatiwemo imyanzuro myinshi nk’ijyanye n’ibibazo by’Ubutaka, Gukwirakwiza amazi, imishinga idashyirwa mu bikorwa n’ibijyanye no kurushaho guhashya Ruswa kimwe no gusana ibitaro bya Shyira n’indi itari mike.

-2448.jpg

-2447.jpg

-2444.jpg

-2445.jpg

-2446.jpg

Muri uyu mwiherero rero wa 13 hagomba kurebwa imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa, impamvu zabiteye zikamenyekana. Ibi ni ngombwa kuko gufata imyanzuro muri uyu mushyikirano undi mushyikirano ukazaza imyanzuro yafatiwe mu wambere itarashyizwe mu bikorwa cyangwa ikaba yarashyizwe mu bikorwa mu buryo butanoze, byaba ari ukuvunikira ubusa !

Casmiry Kayumba

2016-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Editorial 04 Jan 2022
Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Editorial 14 Mar 2016
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Editorial 14 Dec 2021
Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Editorial 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi
HIRYA NO HINO

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Editorial 01 Nov 2018
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.
Amakuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Editorial 01 May 2021
Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu

Editorial 05 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru