• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Mar 2016 Mu Mahanga

​Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge no kwereka abanyarwanda ububi bw’icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo, abaturage batuye intara zose z’igihugu nabo bamaze kumva ububi bwabyo nabo uru rugamba bakaba bamaze kurugira urwabo.

Ni muri urwo rwego intara y’uburasirazuba yihaye intego yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikaboneraho umwanya wo kongera kwibutsa ababa bitabiriye izi manza ububi bw’ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Kayonza mu mirenge ya Kabarondo na Mukarange, kuwa gatatu tariki ya 9 Werurwe habereye iburanishwa mu ruhame rigamije kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage banangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Nyuma y’iburanishwa ry’abantu 10 mu ruhame bakekwaho gucuruza no kwenga ibiyobywabwenge mu murenge wa Kabarondo, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yagiranye inama n’abaturage bari baje gukurikira izo manza, inangiza litiro 1200 za Kanyanga n’ibiro 145 by’urumogi, iki gikorwa kikaba cyari kiyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Claude, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Chief Inspector of Police (CIP) Marc Minani.

Muri iyo nama, CIP Minani yabwiye abari aho ko kubona abantu 10 bagezwa imbere y’ubutabera ari ikimenyetso cy’uko hari abagikoresha ibiyobyabwenge aboneraho umwanya wo kubibutsa ububi bwabyo no kubasaba kubyirinda.

CIP Minani yagize ati:”Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango nyarwanda muri rusange. Umuntu bimaze kurenga amenya ububi bwabyo iyo ibimenyetso by’ububi bwabyo bitangiye kugaragarira buri wese, harimo uburwayi rimwe na rimwe bikanamuviramo urupfu”.

CIP Minani yakomeje agira ati:”Izindi ngaruka zigaragara ku muntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge, ni uko iyo abuze amafaranga yo kubigura anyura mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura, ngo abone amafaranga abigure. Akaba ariyo mpamvu dukwiye kurwanya inzira zose ibi biyobyabwenge biturukamo bityo tukirinda ingaruka zabyo”.

CIP Minani yavuze ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ruzatsindwa igihe cyose abanyarwanda bose bazarugiramo uruhare, aho yagize ati:” kurwanya ibiyobyabwenge birasaba uruhare rwa buri wese. Aba bagejejwe imbere y’ubutabera uyu munsi, bafashwe ari uko hari abaturage b’inyangamugayo babatanzeho amakuru, tukaba dushima ubu bufatanye, ikindi turashaka ko ubu bufatanye bugera ku rundi rwego tukarandura burundu ibiyobyabwenge bizahaza ubuzima bw’abanyarwanda”.

Imanza nk’izi kandi zanaburanishirijwe mu murenge wa Mukarange, aho itsinda ry’abantu 18 bakekwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryaburanye, nyuma y’aho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange bahura n’abaturage babasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge, hanangizwa litiro 846 za Kanyanga n’ibiro 300 by’urumogi.

Ibi biyobyabwenge byangijwe byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe mu karere ka Kayonza mu bihe bitandukanye.

RNP

2016-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 15 Nov 2018
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Editorial 23 Oct 2016
Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Editorial 26 Aug 2016
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Editorial 07 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika2023
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika2023

Editorial 09 Jun 2023
RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika
INKURU NYAMUKURU

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Editorial 06 Mar 2019
Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano
Amakuru

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Editorial 24 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru