Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha bitandukanye, cyane cyane icy’icuruzwa ry’abantu, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, Polisi y’u Rwanda yabukomereje mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Essa Nyarugunga giherereye mu murenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro, aho abanyeshuri barenga 300 biga muri icyo kigo bakanguriwe ububi n’ingaruka z’icyo cyaha.
Chief Inspector of Police (CIP) Herbert Rutaro wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), mu gashami gashinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Polisi y’u Rwanda , aho yababwiye icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo, ababwira ububi bwaryo, anabasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.
Yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, kandi ko kidakorwa n’umuntu uturutse kure gusa kuko na mwene wanyu ashobora kukigushoramo yaba abizi cyangwa atabizi, buri gihe akizeza ibitangaza uwo ashaka, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu.
CIP Rutaro yagize ati:”Muri iki gihe abana b’abakobwa n’abagore cyangwa rimwe na rimwe abahungu ndetse n’abagabo, bajyanwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi, batwawe n’abantu bavuga ko bagiye kubashakira akazi, bagerayo bagatungurwa no kubona ibyo bagiye gukora ntaho bihuriye n’akazi bizezwaga, ugasanga bagiye gukoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi, mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukoreshwa mu mafirimi y’urukozasoni, mu buraya, gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge, abandi bakabakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi.”
CIP Rutaro yabwiye aba banyeshuri ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yakoze ibintu byinshi, haba mu kuvugurura amategeko ahana cyangwa akumira iki cyaha, kwita k’uwagikorewe, no gusobanurira abanyarwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye ibijyanye n’iki cyaha, ariko inzira ikaba ikiri ndende.
Aha yagize ati:”N’ubwo hari byinshi byakozwe, inzira iracyari ndende, niyo mpamvu dusabwa twese kugira uruhare mu kurwanya iki cyaha, ntibiharirwe inzego z’umutekano gusa, buri wese yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga akwiye kumva ko ari inshingano ye kubuza icyatuma ikiremwamuntu gihinduka igicuruzwa, cyane cyane ko icuruzwa ry’abantu ritagira gusa ingaruka k’uwarikorewe cyangwa ku muryango we, ahubwo rigira n’ingaruka ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’Igihugu.”
Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri Waswa William, yashimiye Polisi kubera ibiganiro n’ubujyanama ihora ibaha, avuga ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo, kuko abanyeshuri bahungukiye byinshi batari bazi cyane cyane icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Akaba yagize ati:” Urubyiruko turera rwugarijwe n’abagizi ba nabi batandukanye, hari abashora abana bacu mu bikorwa nk’ibi tumaze kuganirizwaho. Aba banyeshuri bagize amahirwe yo kumenya uko iki cyaha gikorwa, uko bakirinda n’ingamba zafashwe ngo gikumirwe.”
Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha bitandukanye .
Umwe mu banyeshuri witwa Nsengiyumva Romain wiga mu mwaka wa 5 mu mateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) yashimye ikiganiro bahawe, aho yagize ati:”iki kiganiro kiranshimishije, najyaga numva Polisi ko hari abantu yafashe bagiye gucuruzwa, ariko sinari nsobanukiwe icyo cyaha uko gikorwa n’ingaruka zacyo, ngiye gukangurira abantu bataramenya iki cyaha ububi bwacyo, mbashishikarize gutanga amakuru y’umuntu uwo ariwe wese ushaka urubyiruko rw’u Rwanda muri ibi bikorwa. Birerekana ko Igihugu cyacu kidukunda, kandi tujyane intego igira iti:”Dutekereze mbere yo kugira icyo dukora.”
Umukobwa uhagarariye abandi witwa Nikuze Rehema wiga mu mwaka wa 6 mu mateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) nawe yagize ati:”Turashimira Polisi yacu, ikiganiro baduhaye kiduhumuye amaso, dufite icyizere ko ibyabaye kuri bagenzi bacu bashowe mu bucuruzi bw’abantu baba abo tuzi n’abo tutazi twe bitazatubaho.”
Mu cyumweru gishize, ikiganiro nk’iki cyatanzwe mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali, ikaba ari gahunda izakomereza mu bindi bigo by’amashuri bitandukanye.
RNP