Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Francois Soudan ku ngingo nyinshi zirimo “Referendumu” Abanyarwanda bitoreye tariki ya 18 Ukuboza 2015, ibibazo by’u Burundi, FDLR, umubano n’u Bufaransa n’ibindi. Icyo kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique no 2882.
Referandumu
Kuri “Referandumu”, Perezida yavuze ko muri politiki utagendera ku marangamutima; ko ukora icyo abaturage bagusabye. Yongeyeho ko ku bwiganze bw’abaturage batoye ko uzayobora u Rwanda azatorerwa indi manda y’imyaka irindwi kuko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe cyanyuze mu bihe bidasanzwe .
Perezida Kagame yongeyeho ko nubwo Abanyarwanda bagera kuri 98% batoye ko ubuyobozi bwe bwakomeza akongera akiyamamariza kuyobora u Rwanda, ku giti cye ntiyabishakaga ariko nta kindi yari gukora usibye kumvira abaturage ayoboye.
Perezida Kagame yavuze ko “Referendum” yatowe nyuma y’ibiganiro bitandukanye byamaze imyaka irenga itatu aho ibyo biganiro byagombaga gusubiza ibibazo bitatu:
Gukomeza iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’impinduka aho bahurijeho ko impinduka ikenewe ariko ko igihe cyayo kitaragera.
Perezida Kagame abajijwe impamvu atabashije kubona umusimbura yavuze ko u Rwanda ari Repubulika atari Ubwami ko ahubwo ibyo bivuguruza abirirwa babivuga kandi bavuga ko bagendera kuri demokarasi.
Ibibazo by’u Burundi
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’u Burundi byatewe n’Abarundi ubwabo ko aribo bagomba kubishakira ibisubizo, yongeyeho ko no kutamenya aho ibibazo biva cyangwa kutabyemera aricyo kibazo gikuru.
Perezida Kagame yibukije aho ikibazo cyaturutse ubwo Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza atabyumvikanyeho na bagenzi be basangiye urugamba, atabyumvikanyeho nanone na benshi mu ishyaka rye, atabyumvikanyeho na bamwe mu bacamanza, Inteko ishinga amategeko n’abandi.
Yongeyeho ko u Rwanda rutajya mu ntambara y’amagambo n’u Burundi kuko intego nyamukuru y’Abarundi ari ukwiyenza. Ikindi Perezida Kagame yibukije ni uko FDLR zirwana ku ruhande rwa Nkurunziza; yasoje yibutsa ko hakiri igaruriro ngo amahoro agaruke mu Burundi
FDLR
Perezida Kagame yavuze ko nubwo Ladislas Ntaganzwa yafashwe akoherezwa mu Rwanda, ntibibuza FDLR kuba ikiriho muri Kongo-Kinshasa ndetse ko bataretse umugambi wabo wo gutera u Rwanda kuko na vuba aha barabigaragaje batera u Rwanda (mu murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu) nubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo Raymond Tchibanda yari yavugiye muri LONI ko uwo mutwe utakibaho.
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa
Abajijwe impamvu nyamukuru u Rwanda rutemerera Fred Constant guhagararira igihugu cye cy’u Bufaransa, Perezida Kagame yasubije ko hari ibyo u Bufaransa bugomba kubanza kugaragaza cyane cyane impamvu nyamukuru abakoze Jenoside baba mu Bufaransa rimwe na rimwe bafatwa ubundi bakarekurwa.
Raporo y’umucamanza Trevidic ku wahanuye indege ya Habyarimana yashyizwe mu kabati, impapuro zivuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa zari zavuzwe ko zigiye gushyirwa hanze na Perezidansi y’u Bufaransa n’ibindi.
Perezida Kagame yagize ati “Kohereza ambasaderi nk’aho ntacyabaye, ndetse na politiki idafasha kwiyunga ntabwo tubikeneye, reka turebe ibibazo byose twicare tubikemure ubundi Amabasaderi azabona uburenganzira”. Yasoje avuga ko u Rwanda ntako rutagize dore ko rwemereye n’abacamanza b’abafaransa kuza gukora iperereza mu Rwanda.
Mu bindi Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudafite ikibazo n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruba mu buholandi Madamu Fatou Bensouda ko ahubwo ikibazo ari imikorere y’urwo rukiko.
Mu bijyanye n’iterabwoba, Perezida Kagame yavuzeko u Rwanda rwirinda nk’ibindi bihugu aho yibukije ko hari ibimenyetso byagaragaye mu Rwanda nk’umusirikare warashe bagenzi be muri Centre Afrique aho byagaragaye ko yari afitanye isano n’iterabwoba.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Francois Soudan mu Kiganiro na Perezida Paul Kagame
Ku mazina mashya yahawe Imijyi n’Uturere, Perezida Kagame yavuze ko impamvu hari amazina yahinduwe ni uko yagaragazaza ivangura rishingiye ku moko na politiki byakozwe mbere ya Jenoside. Hakaba haratanzwe amazina ya mbere y’ubukoloni agaragaza amateka.