Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yatangaje ko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ari inshuti ye magara.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2016, mu muhango wo gutangiza ibiro bya gasutamo n’ikiraro cya Rusumo, bihuriweho n’ibihugu byombi.
Yagize ati “Ndashimira inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Kagame, sinkunda kugendagenda kuko sinkunda ibintu byo gusesagura umutungo.”
Perezida Magufuli yunzemo ati “Maze gutumirwa i Burayi kenshi nkanga kujyayo, ariko Kagame yantumiye uyu munsi naje. Urugendo rwanjye mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubuvandimwe dufitanye”.
Iyi ni yo nshuro ya mbere Magufuli agiye hanze y’igihugu kuva yatorerwa kuyobora Tanzania nka Perezida wa Gatanu mu Kwakira 2015, ikaba ari inshuro ye ya gatatu aje mu Rwanda, ikaba iya mbere ajemo nk’Umukuru w’Igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango kandi, Magufuli yagize ati “Nje mu Rwanda nk’inshuti, nk’umuvandimwe, nk’umuturanyi. Nishimiye gusura Abanyarwanda nshimira inshuti yanjye Perezida Kagame wanyakiriye.”
Yakomeje agira ati “Mu minsi ibiri nzamara mu Rwanda nzi neza ko nziga byinshi kandi ndashaka gushimangira ko Abanyatanzaniya ari abavandimwe banyu.”
Aha Perezida Magufuli yashakaga gukuraho urujijo rwabaye mu minsi yashize ubwo umubano w’ibihugu byombi wazagamo agatotsi ubwo cyane cyane Abanyarwanda bari barahungiye muri iki gihugu bakirukanwagamo.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimye imigenderanire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo Perezida Magufuli ashishikajwe no kunoza umubano w’ibihugu byombi ndetse ko n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibi bihugu ugomba kwiyongera.
Yagize ati “Bavuze ko abantu bambuka hano ari 2000 ku munsi. Ntabwo ari bake, ariko turashaka ko biyongera bikube nk’inshuro eshanu babe nk’ibihumbi 10. Ibyo byatuma ubucuruzi bwiyongera. Twifuza ko twabana na Tanzania neza tugahahirana kandi ibyo byose bigashingira ku mahoro hagati y’ibihugu byombi.”
Yakomeje agira ati “Abanyatanzania n’Abanyarwanda bakeneye amahoro, bakeneye ubucuti, bakeneye guhahirana twese tugatera imbere. Twishimye abashyitsi bacu kandi turabasezeranya ko uyu mubano mwiza uzakomeza gukura uko imyaka isimburana.”
Aba Bakuru b’Ibihugu byombi kandi bagarutse ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibihugu bihuriyemo aho bashimangiye ko bakomeje gufatanya ntacyabananira.
Perezida Kagame na Perezida Magufuli bafungura ibiro bya gasutamo ku Rusumo n’ikiraro gihuza u Rwanda na Tanzania (Ifoto/Kisambira T)
Kubaka iki kiraro gihuza u Rwanda na Tanzania ndetse na za gasutamo zo ku mpande z’ibihugu byombi byubatswe ku nkunga y’Abayapani.