Abantu icumi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mata,ho mu karere ka Nyaruguru, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gutema ibiti mu mashyamba abiri ya Leta yo mu kagari ka Nyange na Gakoma, ho mu murenge wa Kibeho hanyuma bakayatwikamo amakara.
Abafatiwe mu kagari ka Gakoma ni Nikuze Damascene ufite imyaka 32 y’amavuko, Ntakirutimana Alphonse ufite imyaka 34 y’amavuko, Nshimiyimana ufite imyaka 24, Nyamagana Simon ufite imyaka 23, Ndayisenga Viateur ufite imyaka 20, Mayira Emmanuel ufite imyaka 34, na Nkeshimana André ufite imyaka 28.
Muri Nyange hafatiwe Ntirushimana Eugene ufite imyaka 28, Semagazi Eugene ufite imyaka 29, na Ngirumpatse Emmanuel ufite imyaka 30 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ibiti abo icumi batemye, akaba ari na byo batekagamo amakara byari ku buso bungana na hegitari imwe n’igice.
Muri icyo gikorwa cyo gufata abangiza ibidukikije, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatiyemo kandi uwitwa Ndayisaba Jean ufite imyaka 38 y’amavuko atwaye imifuka 150 y’amakara mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAC 562 Z nta ruhushya rwo kuyavana ahantu hamwe ayajyana ahandi.
CIP Hakizimana yavuze ko Ndayisaba yafatiwe mu kagari ka Ngarurira, ho mu murenge wa Munini, ariko ko yaciwe ihazabu maze ararekurwa.
Yagize ati:”Uburenganzira bwo gusarura ishyamba no gutwika amakara butangwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho ubwo kuvana ibiti byasaruwe n’amakara ahantu runaka bijyanwa ahandi butangwa n’akarere.”
Ingingo ya 96 y’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda ivuga ibihano bihabwa uwo ari we wese, mu buryo butubahirije amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu.
CIP Hakizimana yagize na none ati:”Gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku rusobe rw’ibinyabuzima, no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Uwo ari we wese uzahirahira abikora amenye ko azafatwa aryozwe ibyo yakoze.”
Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP