• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 14 Apr 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no kngerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha, kuwa gatatu tariki ya 13 Mata abapolisi 50 basoje amahugurwa y’umunsi 1, agenewe abapolisi bakuru ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Aya mahugurwa akurikiye andi menshi yahawe abandi bapolisi, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage mu rwego rwo gukomeza umubano Polisi y’Ubudage isanzwe ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage, bugaragarira cyane cyane mu guha amahugurwa abapolisi b’u Rwanda, asaba abayitabiriye kuyakurikira neza, bakongera ubumenyi bwabo mu gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Akaba yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage zifitanye umubano w’igihe kirekire, bakaba badufasha cyane cyane mu kurwanya inkongi z’imiriro, umutekano wo mu muhanda, no mu zindi nzego, kandi ubu bufatanye bumaze kubyara umusaruro .

Yakomeje avuga ko gukusanya no kurinda neza ibimenyetso by’ahabereye icyaha , bifasha abagenza icyaha kubona ibimenyetso bihagije, bigafasha gutanga ubutabera.
ACP Hodari yasabye abahuguwe kuzasangiza bagenzi babo n’abo bayobora ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.

Umwe mu batanze amahugurwa Sven Radke, yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, aho yagize ati:”Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ariko natangajwe cyane n’ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda, ukuntu bakora akazi kabo neza, n’uko baha umutekano abanyarwanda n’abasura u Rwanda.”

Yakomeje agira ati:”Ndumva ntekanye hano mu Rwanda, kandi uko kumva ntunganye nibyo umuntu wese aba akeneye mu mujyi munini nk’uyu wa Kigali. Hari indi mijyi minini nagiyemo, ukabona nta mutekano ifite… ibi rero biragaragaza intsinzi y’abanyarwanda muri rusange, n’intsinzi ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.”

Kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa, ni imwe mu nkingi za Polisi y’u Rwanda.

RNP

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center

Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Ubwanditsi 17 Sep 2016
P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu yandikiye Paul Kagame perezida w’u Rwanda ibaruwa idasobanutse
POLITIKI

Twagiramungu yandikiye Paul Kagame perezida w’u Rwanda ibaruwa idasobanutse

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken
Mu Rwanda

Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC
IMIKINO

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Ubwanditsi 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru