• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Ubwanditsi 27 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’ u Rwanda yafashe abapolisi babiri bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Abafashwe ni PC Ntirenganya Jean de Dieu na PC Kayitare Jean Bosco bakaba barafashwe mu ma saa munani y’igitondo cyo ku italiki ya 26 Mata 2016, mu gikorwa cy’ubugenzuzi bwa buri munsi bw’akazi ka Polisi.

Mu gikorwa cyo kubafata, habayeho kubasaka maze buri wese bamusangana amafaranga angana n’ibihumbi 20,000 bombi batabashije kubonera ibisobanuro .

Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda, bakora akazi kabo mu mihanda y’igihugu cyose kandi mu masaha yose, ibi bikaba bisaba imyitwarire myiza, gukunda akazi no gutanga serivisi inoze , akaba ari nayo mpamvu ubugenzuzi nabwo bubaho ku manywa na nijoro.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa, agira ati:” Muri Polisi y’u Rwanda, umuco ni ukutihanganira ruswa, ni nayo mpamvu aba bombi bagomba gukurikiranwa n’amategeko kandi bakirukanwa ku kazi ka gipolisi.Mu bihe bishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye abapolisi benshi muri ruswa kandi ibibazo byabo byarakurikiranwe.”

Imibare iva muri Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri 2013, abapolisi barenga 100 bafatiwe mu byaha bias nk’ibi, abenshi muri bo bakaba barirukanywe.
Abasivili barenga 400 kandi nabo bafatiwe muri ruswa n’ibijyanye nayo, nabo bakaba barakurikiranwe n’amategeko.

ACP Twahirwa arangiza agira ati:”Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kurandura ruswa , kugira ngo bigerweho yashyizeho umutwe ushinzwe kurwanya ruswa(Anti-Corruption unit) , umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi.(Police Displinary Unit) ndetse n’umutwe ukurikirana ibyaha bimunga umutungo wa Leta(Public Fund Embezzlement unit).”

Yarangije agira ati:”Turasaba abaturage bose kujya batanga amakuru ku kintu cyose babona kiganisha kuri ruswa bahura nacyo bahamagara ku mirongo yacu itishyurwa ariyo 977 ku bijyanye na ruswa cyangwa 3511 babonye umupolisi ukora amakosa abyitwaje.”

RNP

2016-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ubwanditsi 08 Jan 2025
M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

Ubwanditsi 10 Feb 2024
Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Ubwanditsi 28 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka
Mu Rwanda

Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka

Ubwanditsi 02 Jul 2016
Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Ubwanditsi 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru