Abaturage bo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze biyemeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwicungira umutekano barara amarondo mu gace batuyemo, batanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ndetse birinda no kwifatanya n’abahungabanya umutekano w’igihugu kubera ko imirenge nyinshi y’aka karere yegereye umupaka.
Ibi babyiyemeje mu nama y’umutekano yabereye ku biro by’uyu murenge ku italiki ya 5 Gicurasi bayigiranye n’inzego z’umutekano, Polisi n’ingabo ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bagera ku 5800 bitabiriye iyi nama , umuyobozi w’akarere ka Musanze , Bwana Musabyimana yavuze ko nta mutekano, nta terambere cyangwa ikindi cyose kiba kigishoboka aho yagize ati:” Umutekano w’umurenge wanyu, ni mwe ba mbere uri mu maboko, ibi ariko ntimwabigeraho mudafatanyije n’izi nzego ziba zaje kuganira namwe kandi ni amahirwe mufite kuko mufite inzego mujya inama.”
Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, yakanguriye abaturage kongera ubufatanye basanzwe bagirana n’inzego zishinzwe umutekano, bafata iya mbere mu kuwubungabunga kandi batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babona cyawuhungabanya.
IP Ntiyamira yagize ati:” Iyo mutinze gutanga amakuru, biha icyuho ukora icyaha bityo kumubuza kugikora cyangwa kumufata yagikoze bikagorana, gutangira amakuru ku gihe rero ni ingenzi kandi icyo mukwiye kumenya ni uko ari mwe ba mbere bifitiye akamaro, n’igihugu muri rusange.”
Abaturage bashimiwe uruhare bakomeje kugira mu mutekano wabo kandi basabwa gukomerezaho bakorana n’abayobozi babo babari hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo barwanye icyahungabanya umutekano, banakumira ibyaha bihungabanya umudendezo wabo. Aha niho inama yasabye ko amarondo yarushaho kwitabwaho no gutanga amakuru bigashyirwamo imbaraga.
Inama ijya kurangira, abaturage biyemeje kutita ku bakwirakwiza ibihuha bibagandisha n’abasebya igihugu bagamije gusenya iby’abanyarwanda bamaze kwiyubakira; bavuga kandi ko batazarangazwa n’ibyo, ahubwo bakikomereza ibikorwa byo kwiteza imbere biyubakira igihugu.
RNP