Imihanda ya Kigali – Gakenke – Musanze na Kigali – Muhanga yari yafunzwe kubera ibiza, ibi biza muri rusange byahitanye abantu 50 n’amazu 583 yarasenyutse.
Kugeza ubu, umuhanda wa Kigali-Muhanga wafunguwe kuko amazi yagabanutse. Ariko ko ukomeje gufungwa kuri za Moto n’amagare kuko amazi akiri mu muhanda ashobora guteza impanuka ibi binyabiziga bito.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza yatangaje kandi ko n’umuhanda wa Kigali – Gakenke – Musanze nawo wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imirimo yo kuvana mu nzira inkangu zari zaguye mu muhanda zikawufunga.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza ivuga ko abitabye Imana mu karere ka Gakenke bashyinguwe mu cyubahiro kuwa 09 Gicurasi, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, aherekejwe na Ministiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MUKANTABANA Seraphine, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, KABONEKA Francis, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, IMENA Evode, Umukuru wa Polisi y’Igihugu: CG GASANA Emmanuel, Abasenateri n’intumwa za rubanda.
Abenshi mu bashyinguwe ni abahitanywe n’ibiza, cyane cyane inkangu, mu ijoro ryo kuwa 7 rishyira ku wa 8 Gicurasi 2016.
Iri tangazo rivuga ko ibyakozwe ari;
Mu karere ka Gakenke, MIDIMAR yahagejeje ubufasha bugenewe imiryango yasenyewe n’ibiza. Ubwo bufasha bugizwe n’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibikoresho by’isuku.
Muri aka karere kandi hagejejwe amahema yo kwifashisha mu miryango ishobora kwimurwa ahantu bigaragara ko yugarijwe cyane n’ibiza.
Inkunga igenewe akarere ka Muhanga ntiyabashije kugerayo kubera ikibazo cy’umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe bitewe n’imyuzure.
Igenzura ryakozwe hifashishijwe indege ya Kajugujugu, ryagaragaje ko mu karere ka Gakenke, hari abaturage benshi bugarijwe n’inkangu ku buryo igihe cyose bashobora kwibasirwa, bitewe n’ubutaka bworoshye kandi buhinze, hakaba ntacyo kubufata gihari. Ubuyobozi bw’uturere n’inzego z’umutekano bakanguriwe gukumira ko hari undi muturage wahitanwa n’ibiza, bacumbikishiriza abasenyewe ndetse no kwimura by’agateganyo abatuye aho bigaragara ko bugarijwe.
Ku bufatanye na MINAGRI hateganijwe ko ejo ku wa kabiri 10/05/2016, imiryango yahuye n’ibiza izagezwaho ibiribwa.
Indi miryango nterankunga irimo: World Vision, Care International, USAID, na WFP nayo iragaragaza ko ishobora gutanga inkunga.
Ku rundi ruhande, Umuhanda wa Kigali – Musanze wari warafunzwe kuva ku Cyumweru kubera inkangu zawufunzwe ahitwa muri Buranga, nawo wafunguwe ubu ukaba wongeye gukora.