• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Ubwanditsi 01 Jun 2016 ITOHOZA

Uyu mugabo ukomoka muri Africa, mu gihugu cy’u Rwanda, Ismael Mbonigaba akurikiranywe n’ubucamanza kubera ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi ku ngufu yakoreye abangavu batatu.

Mbonigaba yagiye akorana n’imiryango yita ku bimukira kuva yagera muri iki gihugu cya Canada, avuye mu Rwanda aho yahoze akora mu itangazamakuru.

Uyu mugabo w’imyaka 44, araregwa ibyaha birindwi birimo gukorakora abakobwa, ubusambanyi bw’ingufu n’ubushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga.

Ibi byaha aregwa bivugwa ko byakozwe hagati y’itariki ya 01 Nzeri 2012 na 22 Kamena 2014.

Aha mu gace kitwa Saint Anselme Mbonigaba yari umukorerabushake w’umuryango Alpha Bellechasse, uyu muryango ukaba warahise utangaza ko witandukanyije n’uyu mugabo.

Mbonigaba yabaye Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga cyaje gufungwa “UMUSESO “ yaje gufungirwa muri gereza nkuru ya Kigali.

Uyu munyamakuru Ismail Mbonigaba yafashwe ubwo bamwe muri bagenzi be bamuregaga icyaha cyo kunyereza umutungo wabo.

Icyaha cyo kunyereza umutungo cyaje kutakirwa ariko, Ubugenzacyaha [Police Judiciaire] bumufatira ahubwo inyandiko zamamaza ibitekerezo by’ivangura.

Ubwo Mbonigaba yabazwaga n’Ubugenzacyaha (Police Judiciaire) bamubajije ku nyandiko yasohoye mu kinyamakuru cye no kuri amwe mu mashusho yakoresheje.
Ikinyamakuru UMUSESO ngo nta buzima gatozi cyagiraga, akaba ari yo mpamvu byabaye ngombwa ko umwe mu banditsi bacyo, Mbonigaba, ari we ufungura compte muri banki COGEBANK. Iyo compte ye ngo ni na yo amafaranga y’abaterankunga yanyuragaho.

-2810.jpg

Ismael Mbonigaba

Mugenzi we wakoraga muri iki kinyamakuru Umuseso, Kalisa Mc DOELL, yavuze ko ngo Mbonigaba yafashe amafaranga y’ikinyamakuru Umuseso ayashyira ku yindi compte yafunguye muri Banque de Kigali atababwiye. Icyo gihe Kalisa, na mugenzi we Robert Sebufurira, na bo ngo bari muri gereza, bafungiwe kurwana n’abapolisi muri SKY HOTEL

Bikimara kuvugwa ko Mbonigaba yaba ngo yari yanyereje umutungo w’ikinyamakuru Umuseso, nyiracyo, John Mugabi nawe waje guhunga, ubu uri mu Buhungiro i Burayi, yahise yandika amwirukana ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru.

Umwanditsi wacu

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Ubwanditsi 04 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda
ITOHOZA

Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe  (SEX ROBOTS) VIDEO
Mu Mahanga

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS) VIDEO

Ubwanditsi 28 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru