Amakuru agera kuri Rushyashya ava mu barundi barihano mu Rwanda, aravuga ko Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yangiwe kwinjira mu Burayi.
Ayo makuru akomeza avuga ko uyu mugabo benshi bafata nk’uyoboye imwe mu mitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, yahagarikiwe kwinjira mu Burayi ku kibuga cy’indege cya Zaveintem i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitondo cy’ejo kuwa kane tariki ya 02 Kamena 2016, ubwo yavaga mu gihugu cya Turukiya ashaka kwinjira mu Bubiligi.
Hari amakuru kandi avuga ko igihugu cy’u Bufaransa cyaba ari cyo nyirabayaza y’iki kibazo ndetse ngo cyasabye ko visa Scheingen ya Alexis Sinduhije igirwa impfabusa ibyo bikaba byatangajwe n’umuhagarariye mu mategeko, umubirigi Me Bernard Maingain.
Uku kwangira Bwana Sinduhije kwinjira mu Bubiligi ntabwo byashimishije abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bibwiraga ko igihugu cy’u Bubiligi ntampamvu babona yo kutamwakira kuko bahafite benshi mu babashyigikiye mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse no mu bayobozi barimo Louis Michel n’abandi…
Mu nyandiko yatangajwe na Leta y’Amerika ku wa 18 Ukuboza 2015, havugwamo ko Leta y’Amerika yafatiye ibihano abarundi 4 irega kubangamira amahoro n’umutekano mu Burundi kandi muri abo 4 harimo na Alexis Sinduhije ufatwa n’umwe mu bakuru ba gisirikare b’abarwanya ubutegetsi mu Burundi aho aregwa gutegura ibitero bihitana abayobozi b’igihugu cy’u Burundi, kwinjiza abantu mu mitwe yitwara gisirikare no kubaha imyitozo no kubangamira amahoro n’umutekano mu gihugu.
Gen. Niyombare Godefroid, Hussen Radjabu na Alexis Sinduhije ku isonga mu barwanya Nkurunziza
Biravugwa ko nyuma yo gusubizwa inyuma mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 2 Kamena 2016, Alexis Sinduhije ngo yerekeje muri Afrika.
Umwanditsi wacu