Ikipe y’umukino w’intoki ya Police yegukanye igikombe cyo kwibuka abakunzi b’imikino by’umwihariko umukino wa Handball bazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ku nshuro ya kabiri.
Umukino wari witabiriwe n’abakunzi b’uwo mukino cyane abafana b’ikipe ya Polisi batari bake, ibi byatumye ikipe ya Police Handball club ibasha kwitwara neza imbere ya Evergreen yo muri Uganda iyitsinda ibitego 32 kuri 20, umukino wabereye ku Kimisagara i Nyamirambo.
Mu makipe 10 yari muri iri rushanwa u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 6 andi ane akaba yaraturutse mu bihugu bya Tanzaniya na Uganda.
Umukino utoreheye Police Handball nyuma yo gutsinda indi mikino itatu yabanje biyoroheye harimo nka KIE batsinze 34-16, Makelele University 35-19 ndetse na APR muri kimwe cya kabiri 40-27.
Usibye gutwara igikombe cyo kwibuka, abakinnyi ba Police Handball nabo begukanye ibihembo bitandukanye, nka Mukunzi Felix wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho afite 37 naho kapiteni w’iyi kipe Mutuyimana Gilbert aba umukinnyi witwaye neza mu marushanwa muri rusange n’ibitego 27.
Nyuma y’umukino umutoza wa Police Handball AIP Antoine Ntabanganyimana yatangaje ko yishimiye imyitwarire y’abakinnyi be muri aya marushanwa.
Yagize ati:” Ndishimye cyane rwose, ndashima uburyo abasore banjye bitwaye muri rusange kuko berekanye ubushake n’ubushobozi. Ndashima kandi na Polisi y’Igihugu kubera ko yaduhaye buri kimwe cyose twari dukeneye ngo tubashe gutsinda. Abandi dushima ni abafana b’ikipe yacu batahwemye kudutera imbaraga badushyigikira mu marushanwa”.
Iyi ibaye inshuro ya kabiri ikipe ya Police Handball yegukana iki gikombe cyahariwe kwibuka abakunzi b’imikino bazize genocide yakorerwe abatutsi muri 1994, dore ko no mu mwaka wa 2014 yasezereye APR ku mukino wa nyuma.
RNP