• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Ubwanditsi 08 Jun 2016 Mu Rwanda

Ku wa mbere tariki ya 6 Kamena 2016, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasuye itsinda ry’abapolisi bakorera hamwe (FPU) b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mujyi wa Jeremie, mu gihugu cya Haiti.

Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yari aherekejwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) David Butare, n’Umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye, Chief Superintendant of Police (CSP) Boniface Rutikanga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda uko batunganya neza akazi kabo nk’uko babisabwa n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gukora akazi kabo neza kugira ngo buzuze inshingano bahawe.

Yabasabye gukomeza kuba ba ambasaderi beza b’urwababyaye, kugira ngo ibendera ry’igihugu cyabo rikomeze kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga.

Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 6 ibungabunga amahoro muri Haiti, kugeza ubu ikaba ifiteyo itsinda ry’abapolisi bakorera hamwe (FPU) bagera ku 160, n’abandi 26 bakora mu bijyanye n’ubujyanama bazwi nka Individual Police Officers (IPOs) bo bakaba bari mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Iri tsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda rikaba ari rimwe mu matsinda 12 y’abapolisi baturuka mu bihugu 6 bitandukanye by’isi byagiye kubungabunga amahoro muri Haiti aribyo:Senegal, Bangladesh, Jordan, India, Pakistan na Nepal.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, CP Joseph Mugisha yijeje Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko abapolisi ayoboye barangwa n’umuhate ndetse n’ubushake mu gusohoza inshingano zabo muri ubu butumwa bw’amahoro.
Mu gihe cy’iminsi itatu yamaze muri Haiti, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abayobozi ba MINUSTAH ndetse n’abo mu nzego zitandukanye za Leta.

Baganiriye kandi bungurana ibitekerezo ku ngingo z’ingenzi zirimo ubushake bw’u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Haiti.

CGP Emmanuel K. Gasana yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti avuye kwitabira Inama Mpuzamahanga y’abakuru ba Polisi z’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, iyo nama ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cyawo i New York. Iyo nama yahuje Abaminisiti n’Abayobozi b’Inzego za Polisi baturuka mu bihugu 142 by’ibinyamuryango byawo ku Isi.

-2896.jpg

CGP Emmanuel K. Gasana yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

RNP

2016-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nairobi : Perezida Kagame  ari mu ba Perezida  bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD  ( Video )

Nairobi : Perezida Kagame ari mu ba Perezida bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD ( Video )

Ubwanditsi 27 Aug 2016
Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo
ITOHOZA

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya

Ubwanditsi 15 Oct 2018
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Ubwanditsi 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru