Umukozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Banki ya Kigali (Agent de credit) yarabuze kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Nk’uko bivugwa n’abo mu muryango we, Nsanzumuhire Innocent w’imyaka 34 yavuye ku kazi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, maze we na bagenzi be bakorana basohokera muri New Classic Hotel iherereye Kicukiro Sonatubes.
Twubahe Pascal ( Ukora muri WASAC) murumuna we, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko amakuru bafite ari uko byageze ku mugoroba maze buri wese ataha iwe, nyamara Nsanzumuhire we ntiyigeze ahagera.
Twubahe avuga ko abahamagaye Nsanzumuhire ku wa Gatanu nijoro bitabwagwa n’abantu bakababwira ko asinziriye, bigeze nyuma telefoni ye yanga gucamo kugeza n’ubu.
Uyu muryango uvuga ko wamaze gutanga ikirego kuri polisi, iperereza ryo kumenya aho uyu musore yaba yararengeye rikaba riri butangire uyu munsi.
Amakuru aravuga ko uyu mukozi yatashye ku wa Gatanu agomba kugaruka ku kazi ku wa Mbere.
Nyuma yo kubona ko ku wa mbere uyu mukozi ataje ku kazi, hitabajwe umuryango we ngo hamenyekane impamvu, ariko mu masaha ya nimugoroba uyu muryango uzana urwandiko rugaragaza ko Nsanzumuhire yabuze ari gushakishwa.
Hateganijwe ko umuryango wa Nsanzumuhire uza guhura n’ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (Ku kicaro gikuru), maze bahanahane amakuru agamije gushakisha uyu musore.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu, avuga ko mu gihe hari umuntu wabuze, ba nyirawe baba bagomba kwihutira gutanga ikirego ku ishami rya polisi riherereye aho yaburiye, ndetse hagatangwa n’itangazo.
Ngo iyo icyo kirego gitanzwe, polisi iracyakira kikandikwa, hanyuma hagatangira inzira yo gushakisha umuntu.
SP Hitayezu yabwiye iki kinyamakuru ati “Hari igihe aba yarafatiwe icyaha runaka, icyo gihe twebwe nka polisi tuba dufite amakuru yose, dufasha umuryango we gushakisha muri za kasho na gereza kugira ngo turebe niba adafunze.”
Spt Hitayezu avuga ko Polisi iba ifite amakuru y’ibyabereye hirya no hino mu Rwanda, nk’impanuka, imirambo yatoraguwe n’ibindi, ngo aya makuru yifashishwa mu gushakisha umuntu bivugwa ko yabuze.
Ati “Wowe niba uzi abo bantu ubagire inama bakorane na Polisi, turakomeza tugashakisha, tugahanahana amakuru, kandi na bo bamubonye mbere yacu na bwo batumenyesha kugira ngo duhagarike ibikorwa byo gushakisha.”
Ni ryari bavuga ko umuntu yaburiwe irengero?
Akenshi abantu iyo umuntu runaka amaze igihe atagaragara, abo mu muryango we, inshuri ze n’abandi bantu be ba hafi batazi aho aherereye, bavuga ko yaburiwe irengero, batitaye ku cyo amategeko ateganya kuri iyo mvugo.
Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yasobanuriye ko iyo mvugo iba idakwiye. Urukiko ngo ni rwo rwemeza niba umuntu yaraburiwe irengero cyangwa se niba yarabuze bisanzwe.
Spt Hitayezu avuga ko itegeko rigena imyaka irenga 20 kugira ngo hemezwe burundu n’urukiko ko umuntu yaburiwe irengero.
Ngo hagati aho, umuntu aba yarabuze bisanzwe agishakishwa, na cyane ko hari benshi biburisha ku bushake bakaba banambuka n’mipaka y’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Nsanzumuhire Innocent. Baba abo mu muryango we ndetse na banki akorera, ntawe uzi irengero rye
Source : Izuba rirashe