Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madame Mukaruliza Monique yavuze ko kurengera umwana bidakwiye guharirwa Polisi gusa, ko ahubwo ari inshingano za buri wese baba ababyeyi, abayobozi, ndetse n’abana ubwabo.
Ibi yabivuze ku itariki ya 12 Kamena, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, umuhango wabereye kuri Kigali Metropolitan Police Headquarter mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo.
Uku gutangiza ku mugaragaro iki cyumweru bibaye nyuma y’aho ku itariki ya 11Kamena hatangijwe gahunda zo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, ibirori byabereye mu ntara zose z’igihugu.
Uyu muhango kandi watangijwe no gusiga amarangi mu muhanda ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing), kikaba ari ikimenyetso cyo gukangurira abantu kubahiriza amategeko y’umuhanda, kikaba kandi ari kimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru.
Wanahuriranye kandi no gutangiza ku mugaragaro umurongo wa telephone itishyurwa wo gutabariza umwana uhohotewe ariwo 116 ukorera muri Polisi y’u Rwanda, uyu murongo ukaba ufite ubushobozi bwo kwitaba telephone 30 icyarimwe.
Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wari n’umushyitsi mukuru yagize ati:”Abana ni imbaraga zikomeye z’iterambere ry’igihugu, iyo mu miryango harimo amakimbirane, abana nibo babirenganiramo bikabagiraho ingaruka.”
Yanagize ati:”uyu munsi turizihiza ibimaze kugerwaho na Polisi y’u Rwanda mu myaka 16 imaze ishinzwe bituma abanyarwanda n’ibyabo bagira umutekano, ariko buri wese akwiye kumenya ko gukumira no kurwanya ikitwa icyaha cyose harimo no guhohotera umwana ari inshingano ze.”
Yanavuze ko abana bagomba kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose kandi bagahabwa uburenganzira bwabo burimo kwiga no kuvuzwa.
Yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kwita kuri ejo heza h’umwana, akaba ariyo mpamvu yashyizeho ingamba zirengera umwana harimo gushyiraho amashuri y’uburezi bw’ibanze (9YBE), gushyiraho komisiyo y’umwana, inkongoro y’umwana, n’izindi.
Yasoje agira ati:”Mu myaka 16 ishize, Polisi y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo umwana yitabweho, harimo gushyiraho ikigo Isange One Stop Centre, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, gusubiza abana mu mashuri, natwe turasabwa guhuriza hamwe imbaraga, tukita ku bana, tukabarinda kujya mu mihanda, bagasubizwa mu mashuri, kandi tugashyiraho n’ingamba z’uko abayasubizwamo batongera kuyavamo.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yakanguriye abari aho gukoresha umurongo 116 washyiriweho gutabariza abana bahohoterwa, n’uwa 3512 washyiriweho gutabariza ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo 9 itishyurwa ariyo 112 ikoreshwa n’ushaka ubutabazi bw’ibanze, ibirebana n’inkongi z’imiriro ni 111, impanuka zo mu muhanda ni 113, ishami rya Polisi rikorera mu mazi ni 110, Isange One Stop Centre ni 3029, kurwanya ruswa ni 997 naho uhohotewe n’umupolisi ahamagara 3511.
Yavuze ko ikoreshwa neza kandi ku gihe ry’iyi mirongo bituma habaho guhanahana amakuru vuba, bigatuma ibyaha bikumirwa bitaraba.
Yakomeje avuga ati:”Ubu bukangurambaga bwo guharanira uburenganzira bw’umwana buri muri gahunda za Leta kandi buri no mu bukangurambaga bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida wa Repubulika bwo “gufata umwana wese nk’uwawe.”
Yanavuze ati:”Abana bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gushorwa mu biyobyabwenge, gukoreshwa imirimo ivunanye, gukurwa mu mashuri, kuvanwa mu miryango no gutwara inda zitateganyijwe, ibi byose bigateza umutekano mucye.”
Yasoje agira ati:”Dufite abafatanyabikorwa benshi barimo urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, komite z’abaturage zo kwicungira umutekano (community policing), amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha mu mashuri, aba bose ni abadufasha ngo tugere ku iterambere rirambye kandi ryihuse. Nkaba nsaba abanyarwanda kubahiriza amategeko tugakumira, tukanarwanya ibyaha, turushaho kurengera uburenganzira bw’umwana.”
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda George Gitau, yashimiye ubufatanye umuryango ayoboye ufitanye na Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe.
Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatewe inkunga na World Vision, umuyobozi w’uyu muryango akaba yijeje ko uzakomeza gukorana n’abana, imiryango yabo n’umuryango nyarwanda muri rusange ngo harwanywe ubukene habeho n’ubutabera mu Rwanda. Uyu muryango kandi niwo wateye inkunga mu ishyirwaho ry’uyu murongo 116 wo gutabariza umwana uhohotewe.
Iki cyumweru kizibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwirinda impanuka no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kizasozwa ku itariki ya 16 Kamena, ubwo hazizihizwa imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
RNP