• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Editorial 14 Jun 2016 Mu Mahanga

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kikaba kigeze ku munsi wacyo wa 3, kuwa mbere Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batanze ibiganiro ku bukangurambaga bwibanze ku icuruzwa ry’abantu.
Mu biganiro byatanzwe na bamwe mu bayobozi ba Polisi ku maradiyo no ku mateleviziyo atandukanye akorera hano mu gihugu, bakanguriye abanyeshuri n’abanyarwanda kurwanya iicuruzwa ry’abantu

Mu batanze ibyo biganiro harimo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kulamba, umuyobozi w’ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere muri Polisi y’u Rwanda ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi n’abandi bibanze ku gutanga amakuru ku gihe kuri iki cyaha.

Ubwo yari ari gutanga ikiganiro kuri Radio Rwanda, ACP Kulamba yavuze birambuye ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, asobanura uko rikorwa n’ibyo abarikora bashukisha abo bashaka kujyana. Yijeje abanyarwanda ko hari ingamba zikomeye zashyizweho zigamije kurwanya icuruzwa ry’abantu nk’icyaha cyugarije isi, hakaba harimo ubufatanye mpuzamahanga n’ubukangurambaga buhabwa abaturage.

Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo yakanguriye abanyarwanda kumenya ubucuruzi bw’abantu bakarifata nk’ubucakara bwo muri iki gihe, aho abantu bacuruzwa nk’ibicuruzwa.”

Yakomeje agira ati:”ubufatanye dufitanye n’imiryango mpuzamahanga na za Polisi z’ibindi bihugu byo ku isi, buhuzwa n’imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu guhashya iki cyorezo, twifashishije ubwo bufatanye, twakoze ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu, n’ubukangurambaga dukorera abaturage nabwo bugira uruhare runini mu kumenyesha abaturage uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, ibyo abarikora bashukisha abantu, ababa bashakishwa cyane, aho abenshi berekezwa n’ingaruka abacuruzwa bahura nazo.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi, abarezi b’abana, n’abanyarwanda muri rusange, kuba maso no kumenya ibi byose kandi bagatungira agatoki inzego z’umutekano uwo ariwe wese bakeka ko akora cyangwa ashaka kwishora mu icuruzwa ry’abantu.

Akaba yagize ati:”Turizera ko mu bukangurambaga buhoraho nk’ubu, abantu bazumva ko icuruzwa ry’abantu rihari, bigatuma nabo bagira amakenga y’umuntu wese uza abizeza ibitangaza anabaha impano. Turasaba abanyarwanda kudafata ibyo bahawe nk’impano n’abantu batazi, ahubwo abantu nk’abo bakabageza ku nzego z’ubuyobozi kandi turizera ko bizagira akamaro abantu ntibagumye gushorwa mu icuruzwa ry’abantu.”

ACP Mbonyumuvunyi we ubwo yari ari kuri Radio Flash FM, yibanze ku mategeko ahana icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, avuga ko amategeko y’u Rwanda atihanganira umuntu wese ukora icuruzwa ry’abantu, kandi ko inzego zo kuyashyira mu bikorwa zihari.

Ingingo ya 252 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko icuruzwa ry’abantu rihanishwaigifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ubwo yari ari gutanga ikiganiro kuri TV 1, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa wari uri kumwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Teddy Ruyenzi yashimiye uruhare abaturage bagize mu kwicungira umutekano muri iyi myaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Akaba yagize ati:”Mu myaka 16 ishize, twakoranye bya hafi n’abaturage, amahuriro yo kwicungira umutekano atandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda, tukaba tubibashimira.”

CSP Ruyenzi nawe yamwunganiye avuga ko ibyagezweho mu kubungabunga umutekano muri iyi myaka 16, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu by’isi bifite umutekano usesuye.

-2954.jpg

Yagize ati:Raporo z’ibigo n’imiryango itandukanye irimo umuryango mpuzamahanga ku bukungubwavugaga ku baturage bafitiye icyizere inzego z’umutekano z’ibihugu byabo, raporo ya 2015 yakozwe na Gallup Law and Order, iya 2015 ya Human Development, iya The World Travel Guide nayo yo muri 2015 n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, zashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano aho abantu batagira ubwoba igihe cyose, haba ku manywa cyangwa n’ijoro.”

RNP

2016-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Editorial 25 May 2021
Abaturage batishyurira ”  Mutuelle ”  ku gihe bahagurukiwe

Abaturage batishyurira ” Mutuelle ” ku gihe bahagurukiwe

Editorial 10 Jun 2016
Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Editorial 25 Feb 2016
General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Editorial 07 Mar 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru