• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuwa mbere tariki ya 20 Kamena, abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) bahuriye hamwe bashyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire mu gukumira ibyaha nta rwego rubangamiye urundi.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba ari ishyirwamubikorwa ry’umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye muri Mata yahuje Polisi n’abanyamakuru aho abanyamakuru bifuje ko bazagira inama yihariye n’ishami ry’ubugenzacyaha ngo banoze imikorere n’imikoranire.

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yabwiye abanyamakuru imikorere y’ishami ashinzwe, anababwira ko kugirango byose bigerweho hakwiye ubufatanye bw’iri shami n’abanyamakuru, dore ko bose bakorera abanyarwanda.

Yagize ati:” Ubufatanye bw’itangazamakuru n’inzego z’ubutabera ni ingenzi mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha. Ni ngombwa rero ko bubaho kugirango dutahirize umugozi umwe.”

Yibukije aba banyamakuru ko uburyo bandika inkuru zabo bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi mu kugenza ibyaha no gufata ababikekwaho.

Aha yatanze urugero rwa Hora Sylvestre, ubwo mu mwaka wa 2014 yiciraga umwana w’imyaka 12 i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali agahunga akaza gufatwa bitewe n’umuturage wabonye ifoto y’uyu mwicanyi mu kinyamakuru yamubona agahamagara Polisi agafatwa.

Yagize ati:” Nyuma y’aho twari twatangaje ko uyu musore ashakishwa, umuturage w’i Gatsibo wari wabonye ifoto ye mu kinyamakuru yahise amumenya nyuma ahita ahamagara Polisi imuta muri yombi. Uru ni urugero rufatika rwerekana ko itangazamakuru rishobora kudufasha mu mikorere yacu kandi twishimiye imikoranire nk’iyi.”

Yakomeje yibutsa aba banyamakuru ko bo na Polisi bafite inshingano zenda kuba zimwe, ko bose bagamije kurengera inyungu za rubanda, bityo rero bagomba kugira ibanga ry’akazi ngo buri wese atunganye akazi ke neza, hatabayeho kubangamira cyangwa kwica iperereza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel, yavuze ingorane abanyamakuru bashobora guhura nazo mu gutara inkuru z’ibyaha bikorwa, avuga ko uburyo bwo kuzirinda ari ukumenya neza inkuru ushaka n’aho uyishaka n’uburyo bwo kuyibona.

Yagize ati:”Gutara inkuru y’abakora ibyaha bikomeye nk’abarya ruswa bishobora gushyira umunyamakuru mu ngorane, umunyamakuru rero akwiye kugira uburyo bwo kwirinda ingorane nk’izo.”

Mugisha yavuze ko n’ubwo abanyamakuru bahura n’izo ngorane, bashobora kugira uruhare mu gukangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha bitandukanye.
Yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ry’umwuga, bagatanga inkuru ifatika kandi bagakora ku buryo inkuru zabo zikangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Umushinjacyaha mukuru Ndibwami Rugambwa nawe wari witabiriye iyi nama yabwiye abayitabiriye ko itangazamakuru ari ingirakamaro kuko inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zirikenera mu kuzuza inshingano zazo.

Yagize ati:”Kuko twese dukenera amakuru ngo turusheho gutuma umuryango nyarwanda uba mu mahoro n’umutekano, tugomba kuyaha agaciro kandi tukaba maso ku buryo inkuru duha abanyarwanda zibagirira akamaro.”

Mu gusoza iyi nama, abayitabiriye bemeranyijwe kongera ubufatanye, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda yemera guha amahugurwa abanyamakuru y’uko batara inkuru z’ubugenzacyaha, abanyamakuru nabo biyemeza ko mu nkuru zabo bazajya birinda guhamya icyaha umuntu utaragihamywa n’inkiko nk’uko amategeko abiteganya.

-3023.jpg

Izi nzego zose kandi zumvikanye ko zigiye gukomeza gukorera hamwe zishimangira ihame ryo kwigisha abaturage hagendewe ku ndangagaciro, kandi hatangazwa amakuru afite ishingiro.

RNP

2016-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Ubwanditsi 28 Jul 2022
Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Ubwanditsi 25 Aug 2016
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Ubwanditsi 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe
ITOHOZA

Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.
Amakuru

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Ubwanditsi 19 May 2021
Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa
HIRYA NO HINO

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Ubwanditsi 01 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru