• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuwa mbere tariki ya 20 Kamena, abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) bahuriye hamwe bashyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire mu gukumira ibyaha nta rwego rubangamiye urundi.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba ari ishyirwamubikorwa ry’umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye muri Mata yahuje Polisi n’abanyamakuru aho abanyamakuru bifuje ko bazagira inama yihariye n’ishami ry’ubugenzacyaha ngo banoze imikorere n’imikoranire.

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yabwiye abanyamakuru imikorere y’ishami ashinzwe, anababwira ko kugirango byose bigerweho hakwiye ubufatanye bw’iri shami n’abanyamakuru, dore ko bose bakorera abanyarwanda.

Yagize ati:” Ubufatanye bw’itangazamakuru n’inzego z’ubutabera ni ingenzi mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha. Ni ngombwa rero ko bubaho kugirango dutahirize umugozi umwe.”

Yibukije aba banyamakuru ko uburyo bandika inkuru zabo bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi mu kugenza ibyaha no gufata ababikekwaho.

Aha yatanze urugero rwa Hora Sylvestre, ubwo mu mwaka wa 2014 yiciraga umwana w’imyaka 12 i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali agahunga akaza gufatwa bitewe n’umuturage wabonye ifoto y’uyu mwicanyi mu kinyamakuru yamubona agahamagara Polisi agafatwa.

Yagize ati:” Nyuma y’aho twari twatangaje ko uyu musore ashakishwa, umuturage w’i Gatsibo wari wabonye ifoto ye mu kinyamakuru yahise amumenya nyuma ahita ahamagara Polisi imuta muri yombi. Uru ni urugero rufatika rwerekana ko itangazamakuru rishobora kudufasha mu mikorere yacu kandi twishimiye imikoranire nk’iyi.”

Yakomeje yibutsa aba banyamakuru ko bo na Polisi bafite inshingano zenda kuba zimwe, ko bose bagamije kurengera inyungu za rubanda, bityo rero bagomba kugira ibanga ry’akazi ngo buri wese atunganye akazi ke neza, hatabayeho kubangamira cyangwa kwica iperereza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel, yavuze ingorane abanyamakuru bashobora guhura nazo mu gutara inkuru z’ibyaha bikorwa, avuga ko uburyo bwo kuzirinda ari ukumenya neza inkuru ushaka n’aho uyishaka n’uburyo bwo kuyibona.

Yagize ati:”Gutara inkuru y’abakora ibyaha bikomeye nk’abarya ruswa bishobora gushyira umunyamakuru mu ngorane, umunyamakuru rero akwiye kugira uburyo bwo kwirinda ingorane nk’izo.”

Mugisha yavuze ko n’ubwo abanyamakuru bahura n’izo ngorane, bashobora kugira uruhare mu gukangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha bitandukanye.
Yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ry’umwuga, bagatanga inkuru ifatika kandi bagakora ku buryo inkuru zabo zikangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Umushinjacyaha mukuru Ndibwami Rugambwa nawe wari witabiriye iyi nama yabwiye abayitabiriye ko itangazamakuru ari ingirakamaro kuko inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zirikenera mu kuzuza inshingano zazo.

Yagize ati:”Kuko twese dukenera amakuru ngo turusheho gutuma umuryango nyarwanda uba mu mahoro n’umutekano, tugomba kuyaha agaciro kandi tukaba maso ku buryo inkuru duha abanyarwanda zibagirira akamaro.”

Mu gusoza iyi nama, abayitabiriye bemeranyijwe kongera ubufatanye, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda yemera guha amahugurwa abanyamakuru y’uko batara inkuru z’ubugenzacyaha, abanyamakuru nabo biyemeza ko mu nkuru zabo bazajya birinda guhamya icyaha umuntu utaragihamywa n’inkiko nk’uko amategeko abiteganya.

-3023.jpg

Izi nzego zose kandi zumvikanye ko zigiye gukomeza gukorera hamwe zishimangira ihame ryo kwigisha abaturage hagendewe ku ndangagaciro, kandi hatangazwa amakuru afite ishingiro.

RNP

2016-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025
Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ubwanditsi 12 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 
Amakuru

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Ubwanditsi 13 Jul 2022
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari
Amakuru

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru