Dr Louis Butare,Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB,hamwe n’Ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo,Dr Patrick Karangwa batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, kuri ubu barabarizwa mu maboko ya Polisi.
Impamvu aba bayobozi bombi bafunzwe zifitanye isano n’imitegurire itanoze y’inama y’abashakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika iherutse guteranira i Kigali.
Iyi nama yateranye tariki ya 13 irangira tariki ya 16 Kamena 2016.
Gusa yaje kugaragaramo igisa n’agatotsi bitewe n’ibura ry’amafunguro aho mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Kamena mu gihe cyo gufata amafunguro abantu bari batonze imirongo miremire ku meza amwe yari ahari.
Bamwe bageraga imbere, bagasanga icyayi n’ibindi byashize bagasubira inyuma bivovota.
Ntibyagarukiye aho kuko no mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo abari bitabiriye iyi nama bajyaga gufata amafunguro yashize bamwe muri bo batariye.
Mu isozwa ry’iyi nama tariki ya 16 Kamena, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yabisabiye imbabazi mu ruhameavuga ko ikosa nk’iri rizabafasha gutegura neza inama z’ubutaha.
Biravugwa ko baba bafungiye kuri Station ya Police ya Kicukiro
Dr Louis Butare, wari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB
Dr Patrick Karangwa