• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club

Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club

Editorial 04 Jul 2016 IMIKINO

Sugira Erneste wakiniraga AS Kigali azerekeza muri AS Vita Club y’i Kinshasa tariki ya 05 Kanama 2016.

Iyi kipe yamutanzeho amadolari ibihumbi 130 ni ukuvuga asaga miliyoni 101 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko amakuru Imvaho Nshya ikesha nyir’ubwite abivuga.

Sugira, waguzwe taliki 17 Gicurasi 2016, yagombaga guhita yerekeza i Kinshasa nyuma biza guhagarara ubwo AS Vita Club yari isezerewe mu mikino ya Afurika “CAF Champions League” izira gukinisha Idrissa Traore wari utemerewe gukina kuko yari yarahagaritswe imikino ine muri shampiyona yo muri Mali yaje avamo mbere yo kujya muri Vita Club.

Ibi byatumye Maj. Gen. Gabriel Amisi “Tango Four”, Perezida wa AS Vita Club yemeza ko abakinnyi bose bashya bagombaga kuza muri iyi kipe baba babihagaritse bagategereza ko shampiyona yo muri RDC isozwa.

Icyo gihe Gen. Tango Four yanavuze ko aba bakinnyi bazaza muri iyi kipe kuva taliki 01 Kanama kugeza 19 Ukwakira 2016 ubwo isoko ryo kugura no kugurisha ku Isi rizaba rifunguye.

Ku bwumvikane bwa AS Kigali na AS Vita Club, Sugira Ernest umwe mu bakinnyi barebwaga n’iki cyemezo yaje gutizwa muri AS Kigali mu gihe agitegereje ko shampiyona yo muri RDC irangira n’isoko ryo kugura abakinnyi rigafungurwa.

Imvune yo muri CHAN 2016 yakomeje kumukurikirana

Hagati aho Sugira Ernest yari yaravunikiye mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwemo na RDC muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu “CHAN 2016” ibitego 2-1.

Uyu mukino n’ubwo yawukuyemo imvune ni nawo usa nk’uwamufashije kujya muri Vita Club nyuma yo kuwigaragazamo agora bikomeye Padou Bopunga na Joel Kimwaki ba myugariro ba ” Le Leopards”, ikipe y’igihugu ya RDC itozwa na Florent Ibenge akaba anatoza Vita Club.

CHAN 2016 ikirangira Sugira yasibyeho imikino itanu ya shampiyona kubera iyi mvune gusa aza guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinye na Mauritius mu mukino ubanza n’uwo kwishyura yabaye taliki 26 werurwe i Anjalay na 29 Werurwe 2016 i Kigali.

Muri Gicurasi 2016, Sugira yongeye kuvunika binatuma Nshimiyimana Eric, umutoza we muri AS Kigali afata icyemezo cyo gutegura Twizeyimana Onesme nka rutahizamu wari kumusimbura.

Mu mpera za Gicurasi 2016 Sugira yaje kongera kugaruka mu kibuga, anahamagarwa mu Mavubi yiteguraga umukino wa gicuti na Senegal n’uwa Mozambique mu gushaka itike ya CAN 2017.

Sugira yakinnye umukino wa gicuti na Senegal asimburwa igice cya mbere kirangiye nabwo amaze kugira imvune y’akagombambari ifitanye isano n’iyo muri CHAN 2016 bituma adakina umukino Amavubi yatsinzwemo na Mozambique ibitego 3-2 kuri Sitade Amahoro taliki 04 Kamena uyu mwaka.

Sugira wari umaze ukwezi kurenga afite mvune yari iya gatatu muri uyu mwaka, yaje kugaruka mu mikino y’igikombe cy’amahoro mu mukino wa ½ ubanza warangiye AS Kigali inganya na Rayon Sports igitego 1-1.

Uyu mukino waje kugora bikomeye Sugira wakomeje kuvugirizwa induru n’abafana ba Rayon Sports uko yabaga akoze ku mupira bakanamubwira ko yasubiye inyuma ku buryo atazabasha gukinira AS Vita Club.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric yabwiye Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye ko Sugira atarakira neza imvune yagize gusa bamushyizemo kuko imvune afite itari gukira adakina.

Yagize ati “Igihe yari amaze adakina, yagerageje gutanga ibyo yari afite. Ntabwo yari kwicara kuko tuziko ari umukinnyi wakora itandukanyirizo isaha iyo ari yo yose. Imvune yari afite, kwicara ugategereza ko ari bukire ntacyo byari kumumarira kuko arwaye cheville(akabumbambari) iyo wicaye sibwo ukira”.

Yunzemo ati “Navuga ko yitanze bitari byiza cyane. Navuga ko yari muri 60 kugeza muri 70%, urumva ko hasigaye 30. Kugira ngo yongere agree kuri rwa rwego yari agezeho”.

Sugira agiye gukinishwa imikino myinshi

-3165.jpg

Sugira Erneste wakomeje kugira imvune, umutoza we muri AS Kigali agiye kumufasha kugaruka mu bihe bye byiza mbere yo kujya muri Vita Club muri Kanama 2016

Umutoza wa AS Kigali yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’iyi mvune biyemeje gukinisha imikino myinshi uyu rutahizamu uzaba akinira AS Vita Club mu mwaka utaha.

Ati “Tugiye gukomeza kumukoresha kugeza agarutse mu bihe bye. Tuzakomeza kumuha icyizere turebe ko azagaruka mu bihe bye byiza kuko twifuza ko igihe azagendera azaba ameze neza”.

Nshimiyimana anemeza ko bagiye gukomeza kuvura Sugira bamutegura mu mutwe kugira ngo bamufashe kurenga ubwoba bwo gutinya.

Ati “Tuzamuvura ako kantu gasigaye kuko agifitemo akantu k’ubwoba kuko hari igihe ukira ku mubiri, ariko mu mutwe utarakira gusa nziko iyi mikino n’imyitozo azakora bizatuma agaruka mu bihe bye”.

Sugira ategerejwehwo ibitangaza i Kinshasa

N’ubwo ari gukira izi mvune, Sugira azineza ko azajya muri RDC ategerejweho ibitangaza na Florent Ibenge, umutoza wakunze imikinire ye, Maj Gen Tango Four umuyobozi wa AS Vita Club n’abatuye umujyi wa Kinshasa bamwakiriye nk’umucunguzi ubwo yerekezaga muri RDC muri Gicurasi 2016.

Ku bafana ba Vita Club Sugira ategerejwe nk’umucunguzi uzaza kubatsindira mukeba, TP Mazembe ikipe y’abanyabirombe b’i Lubumbashi akanimika iyi kipe mu ruhando rw’amakipe akomeye muri Afurika.

Benshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi bemeza icyafasha Sugira muri RDC ari ukugenda agatsinda ibitego byinshi atitaye ku gukina neza. Aba basesenguzi bavuga ko Sugira yakwitwara nka Tuyisenge Jacques nawe wagiye muri Gor Mahia ategerejweho ibitangaza; yagerayo agacungana no gutsinda igitego ku mupira wose abonye, kabone n’ubwo yajya amara iminota 90 y’umukino ahagaze.

2016-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Editorial 28 Feb 2023
Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Editorial 04 Aug 2022
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Editorial 23 Aug 2018
Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.

Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.

Editorial 15 Apr 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru