Ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball irakina na Gabon ku mukino ubanza kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016 mu irushanwa Nyafurika.
Ange Kagame akaba yari mu bayoboye tombola y’uko amakipe azahura.
Umukino w’u Rwanda na Gabon uraba saa kumi n’ebyiri kuri Sitade nto (Petit Stade) i Remera.
Tombola y’uko amakipe azakina iryo rushanwa yabaye kuri uyu kuwa kane tariki ya 21 Nyakanga 2016.
Bamwe mu bayoboye iyo tombola harimo Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Miss Rwanda 2016 ari we Mutesi Jolly na Hadi Janvier wabonye umudali wa Zahabu mu mikino Nyafurika.
Amakipe azitabira iryo rushanwa yashyizwe mu matsinda abiri aho itsinda rimwe ryari riyobowe n’u Rwanda rwakiriye iryo rushanwa naho irindi rikayoborwa na Misiri yegukanye icyo gikombe mu mwaka ushize.
Itsinda A ririmo amakipe 6 ariyo u Rwanda, Mali, Cote d’Ivoire, Zimbabwe, Algeria na Gabon.
Mutokambali Moïse (ibumoso) mu muhango wo gutombola
Itsinda B ririmo amakipe 6 ariyo Misiri, Tunisia, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Benin.
Ange Kagame umwe mu bitabiriye tombola y’imikino Nyafurika y’abari munsi y’imyaka 18 (Ifoto/Ferwaba)
Nyuma y’iyo tombola umutoza w’ikipe y’igihugu, Moise Mutokambali, yatangaje ko itsinda rye harimo amakipe menshi akomeye. Mutokambali avuga ko yahisemo gukina na Gabon ku mukino ufungura iryo rushanwa, kuko ari ikipe ikirimo kwiyubaka.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, atangaza ko bishimishije kuba bagiye kwakira iryo rushanwa rya Afurika ku bari munsi y’imyaka 18.
Imikino Nyafurika igiye kubera mu Rwanda iratangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 kugera kuri 31 Nyakanga 2016, imikino yose ikazajya ibera kuri Petit Stade.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa uko amakipe aza guhura
RDC vs Uganda (saa tano)
Angola Vs Tunisia (saa saba)
Mali Vs Cote d’Ivoire (saa cyenda)
Rwanda Vs Gabon (saa kumi n’ebyiri).