NEW- RNC, bakomeje kugaragaza ibikorwa bigayitse cyane ndetse tutatinya no kwita criminal acts.
Ubu rero twamaze kubona ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bw’impunzi nyinshi zahuye n’ingorane zikomeye muri asylum procedures zazo. Ibi bikorwa bigayitse bipangwa na CIKURU Mwanamayi ama Euros avuyemo akayoherereza Theogene Rudasingwa kuko ariyo amutunze muri iki gihe gikomeye, aho imisanzu yabuze kubera amacakubiri menshi ari muri RNC.
Dore bimwe mu bipapuro by’ibihimbano bya Police, Parquet n’inkiko zo mu Rwanda CIKURU acuruza n’amafaranga aca kuli buli kimwe muli byo :
Convocation yo kwitaba kuli Police : 100 Euros
Mandat d’arrêt provisoire ya Parquet : 300 euros
Décision du Parquet de mise en liberté provisoire : 300 euros
Inyandiko y’urukiko ihamagara umuburanyi udafite aho abarizwa hazwi (assignation à domicile inconnu) : 500 euros
Etc…
Iyo usomye witonze ibi bipapuro bya fakes bya CIKURU, ubonamo amakosa menshi y’ubuswa bukabije. Urugero ni nko kuri ziriya fakes documents za Parquet ya Kigali ubona ngo zanditswe na Officier du Ministère Public witwa UWAKIGERI Joseph.
Hejuru mu ntangiliro ya document, izina ryanditse gutya « UWAKIGERI »hanyuma hasi kuri signature, izina rigahiduka rikandikwa ukundi « UWAKIGELI » ukibaza ukuntu umuntu nka Officier du Ministère Public yagira ingorane zo kwandika izina rye akaribusanya kuri document imwe.
Kandi iri kosa urisanga ryisubiramo ku bipapuro byose bya fakes bya CIKURU abusanya ayo makosa abiri, rimwe hasi, ubundi hejuru…
Ntituramenya neza niba hari umukozi wa Parquet ya Kigali witwa UWAKIGERI Joseph, ugaragara muri fakes documents niba abaho koko, yari akwiye kurega CIKURU MWANAMAYI mu nzego z’ubutabera kuko birakabije.
Ibi bipapuro byose tubabwiye bicuruzwa na CIKURU afatanyije na Rudasingwa ni ibyo dufitiye ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bwishi bw’impunzi zabigiriyemo ibibazo (victimes) zikaba zisaba gutabarizwa.
Kandi ntabwo ari ibi bipapuro byonyine bya Fakes CIKURU yijanditsemo. Hari n’ibindi bikorwa criminels byinshi uyu mugabo yijanditsemo. Ariko bimwe ni nko gushakira ama passeports belges ya fakes abantu babuze impapuro mu Bubiligi bashaka kujya kugerageza muli Canada cyango muli USA.
Cikuru na Rudasingwa Theogene
Ibyo ni nabyo yafatiwemo mu mwaka wa 2011 kuri Brussel Airpot igihe yahitaga ajya gufungirwa muri close center ya Vottem mu karere ka Liège, akahava hamana.
Ngibyo bimwe mu bikorwa by’ububandi by’uyu mugabo CIKURU wahiswemo na Rudasingwa Théogène ngo abe umuyobozi w’ishyaka ryabo rishya NEW RNC mu Bubiligi.
Cyiza Davidson