• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kacyiru : Ni iki cyateye inyubako ya Bizimungu gufatwa n’inkongi y’umuriro

Kacyiru : Ni iki cyateye inyubako ya Bizimungu gufatwa n’inkongi y’umuriro

Editorial 11 Aug 2016 Mu Mahanga

Muri iki gitondo cyo kuwa kane tariki ya 11 Kanama 2016, igice cy’inyubako y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Bizimungu Pasteur, w’imyaka 66, cyafashwe n’inkongi y’umuriro kuburyo butunguranye ! iyi nyubako ikaba iherereye ku Kacyiru munsi ya Ambasade y’Abaholandi ahazwi nka KBC, iki gice cyarimo ububiko bw’ikigo mpuzamahanga IFDC nicyo cyafashwe n’inkongi, bikekwa ko yaba yatewe n’amashanyarazi y’aho bari mu bikorwa byo gusudira ibyuma.

Ariko hakaba hari n’abavugako ibi bintu by’inkongi zahato nahato haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi ahagana saa tatu n’igice z’igitondo ikoreramo isomero rizwi nka Librarie Ikirezi, gusa ryo ntiryagezweho n’iyi nkongi kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryahise rigoboka.

Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda, wari umaze igihe atagaraga bivigwa ko asigaye yibera muri Rubavu, ariko muri iki gitondo akaba yari mumjyi wa Kigali, ntiyaherukaga kugira icyo atangariza itangazamakuru, kuko mu mbabazi yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, harimo ko abujijwe gukora ibikorwa bya Politiki no kuvugana n’Itangazamakuru akaba yavuze ko ashimira polisi uburyo yamugobotse.

Yagize ati “ Byadutunguye kuko ntabwo twakekaga ko impanuka nk’iyi yashoboraga kuba, twabyakiriye nabi kuko tutari tubyiteze, ariko Polisi yashoboye kuza vuba vuba, ifatanya n’ubushobozi twari dufite. Hari imodoka zirenze eshatu za polisi kandi bamaze igihe kirenze isaha barimo kurwana n’uyu muriro. Badutabaye rero vuba vuba, ngira ngo biri buze gutungana.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt. Hitayezu Emmanuel yavuze ko bakimara kumenyeshwa amakuru bihutiye gutabara, umuriro utaragera ku yindi ntera.

Iyi nyubako Pasteur Bizimungu yayiguze mu cyamunara, igice cy’imbere gikoreramo Amasade y’Abaholande yamubaye hafi ubwo yari afungiye icyaha cyo kwigomeka k’ Ubutegetsi no gukora ibikorwa bya Politiki bitemewe n’amategeko, amacakubiri no kugumura rubanda yifashihije ishyaka rye PDR-Ubuyanja yari afatanije na Ntakirutinka Charles, yakatiwe imyaka 15, ahabwa imbabazi za perezida amazemo imyaka 4.

-3593.jpg

Inyubako ya Bizimungu Pasteur yafashwe n’inkongi y’umuriro

2016-08-11
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Editorial 21 Feb 2020
CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Editorial 22 Jun 2021
Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Editorial 07 Apr 2021
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Editorial 18 May 2019
Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta
INKURU NYAMUKURU

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Editorial 16 Jul 2019
Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Editorial 01 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru