Nyuma yaho muri RNC bari gushwana, amakuru aravuga ko amakimbirane yadutse hagati ya David Himbara na Major Robert Higiro.
Barapfa iki ?
Maj Robert Higiro wo mw’ishyaka RNC wabaga mu gihugu cy’Ububiligi yarahavuye agahungira muri Amerika abeshya ko inzego z’umutekano mu Rwanda zimuhiga.
Hashize igihe uyu Maj. Robert Higiro aba muri Amerika muburyo butemewe n’amategeko kuko nta rupapuro narumwe agira, ariko agakingirwa ikibaba n’aba Congress ari nabo bamufashije kugera muri Amerika nyuma y’ikiganiro ya tangiye muri Congre ya Amerika afatanyije na David Himbara bakaba baratanze urutonde rw’abantu 13 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bishwe cyangwa bakaburirwa irengero.
David Himbara nawe wigeze gukora mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto, nawe yatanze ubuhamya avuga ko kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze bikwiye gufatwa nk’iterabwoba riterwa inkunga na leta y’u Rwanda.
Ninaho Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Willis Shalita, watanze ubuhamya abisabwe na ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba anakora iperereza ku giti cye, yatangaje ko iyo raporo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi ntacyo iri cyo ari ibihuha gusa, ariko yongeraho ko yemeranya na Chris Smith ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ibimenyetso byose bikazanwa bigasuzumwa.
Nguko uko abo bagabo bombi Higiro na Himbara bahise bashinga ikitwa “Democracy In Rwanda Now” aba Congress ba Amerika bagiha amafaranga kugirango kigire imbaraga kizarwanye manda ya gatatu ya perezida Kagame.
Umwami Kigeki V Ndahindurwa
Kuva Major Robert Higiro yagera muri Amerika icyo kintu yakigize ike kuburyo yagiye abona amafaranga aturutse ku nkunga y’abazungu mu izina rya Democracy In Rwanda Now, ariko ntahe ni iritoboye David Himbara uba muri Canada. Amakuru avuga ko Major Higiro amaze kubona menshi kuko agenda abeshyabeshya mubazungu n’abanyarwanda baba muri Amerika ndetse n’impunzi z’abanyarwanda ziba muri Angola zagiye zimwoherereza amafaranga, avuga ko batazatuma Kagame asubira kubutegetsi nyuma ya 2017.
Nyamara mu byukuri Democracy In Rwanda Now yatangijwe na David Himbara kuko niwe ukora ama project Congre y’Amerika itanga amafaranga ndetse na Rujugiro atanga andi .
Amakuru ava muri Amerika aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016, Major Robert Higiro yahengereye David Himbara ari mu kiriyo cya mushikiwe mu Bwongereza ajya gushaka Umwami Kigeli ari kumwe na Cpt Cyusa bafatanyije kuba muri RNC igice cya Kayumba Nyamwasa. Kugirango Umwami Kigeli abashakire abantu kuko we aziranye n’abaterankunga benshi.
Major Robert Higiro na David Himbara
Aya makuru ngo yaba yageze kuri David Himbara y’uko Higiro yamuciye inyuma akajya kureba Umwami Kigeli mu izina rya Democracy In Rwanda Now none umuriro watangiye kwaka kuburyo David Himbara ngo yitabaje umunyemali Rujugiro ngo amukiranure na Major Robert Higiro. Aya ni amakuru dukuye munshuti zahafi za Major Higiro mu kanya gatoya kashize.
Major Robert Higiro aba muri Amerika ntabyangombwa agira, ntakazi yabona biramugoye kuba mubuzima bwo muri Amerika niko kujya guteka imitwe kwa Kigeli ngo amushakire abazungu bamuhe udufaranga.
Turacyakurikirana aya makuru…..
Cyiza Davidson