Igihugu cy’u Rwanda n’icya Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Jim Yong Kim kuzongera kuyobora Bank y’isi ku nshuro ya kabiri.
Uko kwishimira yuko Kim ya yobora iyo Banki y’isi muri manda ya kabiri y’imyaka ine kwagaragajwe ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Perezida Patrice Talon wa Benin wari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu gihugu. Leta z’ibi bihugu byombi zivuga yuko zishimira ibyo Kim yashoboye kugeraho muri manda y’imyaka ine ishize !
Aba bakuru b’ibihugu byombi bakavuga yuko kubera ubuyobozi bwiza bwa Kim, Banki y’isi yabaye umufatanyabikorwa mwiza w’ibihugu bya Afurika. Bakavuga yuko Banki y’isi yateye inkunga Afurika mu bikorwa by’ingirakamaro birimo ibijyanye n’ubuzima, ibikorwa remezo, amashanyarazi, ibidukikije, iterambere ry’imijyi, ubuhinzi n’ubulezi.
By’umwihariko muri manda ya Kim, Banki y’isi yagaragaje ubushake bwo gutera inkunga imishinga ihuriweho n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, inashoboza za guverinoma n’abikorera ku giti cyabo gutahiriza umugozi umwe. Banki y’isi kandi ikanashimirwa uruhare yagize mu kurwanya icyorezo cya Ebola mu bihugu by’uburengerazuba bwa Afurika.
Aba bayobozi bombi bakavuga yuko Kim gukomeza kuyobora Banki y’isi bizatuma ibyagezweho birushaho gutezwa imbere hakazanongerwa n’ubufatanye mu kurandura ubukene hashakishwa ibyakomeza kuzamura imibereho myiza !
Dr. Jim Yong Kim
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonci n’uw’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Umwanditsi wacu