• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 14 Sep 2016 ITOHOZA

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yakuye burundu Rose Mukankomeje ku mwanya w’Ubuyobozi bukuru bwa REMA imusimbuza Eng. Collette Ruhamya wari umuyobozi wungirije, Ruhamya yari amaze amezi agera kuri atanu ari Umuyobozi w’agateganyo wa REMA.

Dr. Rose Mukankomeje, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, muri Werurwe uyu mwaka, aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukingira ikibaba abayobozi mu nzego za Leta bakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.

Ifungwa rya Mukankomeje ryavuzweho byinshi Polisi ikavuga ko akurikiranywe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Amakuru y’ifungwa rya Mukankomeje ryerekana ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”

Ibyo arewa byari bishingiye ku kiganiro yagiranye kuri telefone na Bisamaza Prudence rwiyemezamirimo waje kuburirwa irengero kugeza n’ubu, bivugwa ko yaba ari Kampala ko kandi ashobora kuba yari afatanije Company na Rose Mukankomeje, ngo kuko yakunze kubona amasoko menshi muri REMA ( akamuburira ), amubwira ko telelefoni ye yumvirizwa n’Inzego z’Iperereza ko akwiye kureka Dossier y’uwitwa Murenzi Sostene, uyu rwiyemezamirimo akaba yarakekwagaho kurigisa umutungo wa Leta, bigakekwa ko Mukankomeje yamuburiraga ngo asibanganye ibimenyetso.

-4060.jpg

Rose Mukankomeje n’Umwunganizi we

Muri Mata urukiko rwategetse ko Mukankomeje aburana adafunze, gusa akaba yagombaga kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi atatu.

Uyu kandi ntiyari yemerewe kurenga umujyi wa Kigali, kutimuka mu Kagarama ku Kicukiro nta burenganzira ahawe, ategetswe gukoresha telefoni ye gusa mu gihe cy’amezi atatu no gufatira impapuro zimwemerera kuba yajya mu mahanga.

Urubanza mu mizi biteganyijwe ko ruzatangira kuburanwa tariki ya 27 Nzeli uyu mwaka.

Cyiza Davidson

2016-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Ubwanditsi 21 Sep 2023
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Ubwanditsi 20 Jun 2016
Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 31 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI
HIRYA NO HINO

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

Ubwanditsi 29 Jun 2016
CNLG yibukije u Bufaransa ko hari abandi 42 bidegembya nyuma yo gukatira Ngenzi na Barahira
INKURU NYAMUKURU

CNLG yibukije u Bufaransa ko hari abandi 42 bidegembya nyuma yo gukatira Ngenzi na Barahira

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore
HIRYA NO HINO

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Ubwanditsi 12 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru