• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Ubwanditsi 19 Sep 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko umurongo mugari wa internet atari wo uzakemura ibibazo byose Isi ifite ariko ushobora kwihutisha ibikorwa mu kurenga imbogamizi nyinshi zihari muri iki gihe.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yayoboraga inama ya Komisiyo y’Umurongo mugari wa internet mu iterambere rirambye, inama yabereye i New York ahatangira Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi nama yabaye kuri iki Cyumweru yarebaga ku mbogamizi ziri mu ishoramari no kubyaza umusaruro wose ushoboka ikoranabuhanga mu ntego Isi yihaye.

Iyi nama yareberaga hamwe ibibazo bikigaragara mu kubaka umurongo mugari kandi ntihagire igihugu na kimwe gisigara inyuma, hanarebwa uko uyu murongo mugari wagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’intego zigamije iterambere rirambye, SDGS.

Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikora cyane kandi mu buryo bunoze, kugira ngo bibashe kujyana n’iyi mpinduramatwara y’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “Intego zagutse Isi yihaye ziratanga amahirwe yo kureba kure, nyuma yo guhuza abantu gusa, turebe ku guhanga udushya, guhindura imibereho n’ubukungu.’’

“Umurongo mugari ntabwo wakemura ibibazo byose ariko ushobora gufasha mu kwihutisha ibikorwa mu kurenga imbogamizi zikibangamira iterambere ry’isi.’’

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU, Haolin Zhao, yavuze ko mu bindi ibihugu bikwiye kuzirikana, harimo ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho usanga abagore bagisigara inyuma kandi bidakwiye.

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ubukene, ubusumbane, akarengane, ihindagurika ry’ibihe byose bifatwa nk’ibibazo bikomeye, ikaba yarihaye imyaka 14 iri imbere ngo hakorwe impinduka ifatika, ikoranabuhanga rikabigiramo uruhare.

Intego Isi ifite zigaragaza ko bitarenze mu 2030, hazaba hariho uburezi buteye imbere, amazi meza n’isukura, iki gisekuru kikazaba icya mbere kibashije guhashya ubukene bukabije, kikaba n’icya nyuma kibayeho ku nkeke zituruka ku ihindagurika ry’ibihe.

Iyi komisiyo y’umurongo mugari ihamya ko ishorora kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo, ishamikiye ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs, gusa haracyari imbogamizi mu ikoranabuhanga, kuko ITU ivuga ko mu mpera za 2016 ku Isi hazaba hari abantu bagera kuri miliyari 3.5 bakoresha internet, impungenge zikaba ko abandi miliyari 3.9 izaba itarabageraho.

Gusa internet ikomeje kwiyongera kuko nko mu 2015 yageraga mu ngo 38% ku Isi, uyu munsi ikaba igera muri 41%

-4085.jpg

-4086.jpg

-4087.jpg

2016-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ubwanditsi 09 Sep 2024
Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”
INKURU NYAMUKURU

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Ubwanditsi 08 Jun 2019
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 
HIRYA NO HINO

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27
Amakuru

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru