Nyuma yaho Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko umusirikare Adjudant Eddy Claude Nyongera yiyahuye yiturikirijeho gerenade nyuma y’igihe gito agejejwe mu biro bishinzwe iperereza kugirango abazwe byinshi ku cyaha yari akurikiranweho cyo guhungabanya umutekano hari amakuru avuga ko yishwe.
Amakuru atangazwa na bamwe mu gisikare cy’u Burundi avugako ubwo Nyongera yagezwaga mu Biro bishinzwe iperereza i Bujumbura yatangiye gukorerwa iyica rubozo anahatwa ibibazo n’uwitwa Théogène wahoze ari umurwnashyaka wa FNL.
Aya makuru ashimangira ko ibyavuzwe n’Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi , Pierre Nkurikiye ari ibinyoma kuko uyu musirikare atiyahuye nk’uko byatangajwe ahubwo yishwe n’ uwitwa Joseph Mathias Niyonzima bakunze kwita Kazungu ahawe amabwiriza n’Umuyobozi w’uwergo rushinzwe iperereza mu Burundi , Général-major Étienne Ntakarutimana bakunze kwita Steeve.
RPA dukesha iyi nkuri ivuga ko iyicwa rya Adjudant Eddy Claude Nyongera rije rikurikira itabwa muri yombi ry’Aba Ofisiye 4 bato mu gipolisi cy’u Burundi aribo:Adjudant Gahungu Thadée ,Innocent Girukwigomba wari uzanzwe akora mu butabera muri Polisi muri Zone ya Musaga wafashwe akajyanwa ahantu kugeza n’ubu hataramenyakana,Adjudant-chef Albert Kitaburaza na Adjudant Masabo Ferdinand wafashwe asubiye aho yakoraga i Rukoko nyuma y’amabwiriza yari ahawe n’umuyobozi we Major Nikoyagize.
Kuwa 14 Nzeri 2016, ni bwo inkuru y’urupfu rwa Adjudant Eddy Claude Nyongera yatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Nkurikiye yari yatangaje ko Eddy Claude Nyongera wari usanzwe akora mu biro bikuru by’igisirikare cy’u Burundi yiyahuje gerenade ubwo yari arimo kubazwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.
Uyu musirikare ngo yafashwe mu gitondo cyo kuwa 14 Nzeri, akaba yari arimo kubazwa byinshi ku cyaha yakurikiranwagaho cyo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yiturikirijeho gerenade ayikuye mu cyumba kibikwamo intwaro ziba zaratswe abantu b’inkozi z’ibibi ikaba yari ibitse muri icyo cyumba.
Yakomeje avuga ko uyu musirikare ngo yasohotse mu cyumba umu OPJ wa kabiri yamubarizagamo amubwira ko hari ibyo yibagiwe kubwira umu OPJ wa mbere akaba agiye kubanza kubimubwira arangije ngo ahita yinjira muri icyo cyumba yakuyemo gerenade.
Abashinzwe umutekano ngo babanje kurwana na we bashaka kumwaka iyo gerenade ariko biranga maze ngo ubwo babonaga ko igiye guturika ngo birukanse imuturikana wenyine ahita apfa.
Pierre Nkurikiye yari yavuze ko uyu musirikare yiyahuye nyuma yo kuvuga ibyo yari yabajijwe byose gusa amakuru avuga ko abamuhataga ibibazo batandikaga ahubwo bamukoreraga iyicarubozo.
Adjudant Eddy Claude Nyongera wishwe bikavugwa ko yiyahuye yiteye Gerenade