• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016 Mu Mahanga

Abaturage hirya no hino baturiye ibiyaga n’inzuzi zitandukanye hano mu Rwanda, barishimira uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ridahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bakorera mu mazi.

Nk’uko bamwe muri bo batuye mu karere ka Rutsiro, hasanzwe hari icyicaro cy’iri shami babidutangarije, ngo iri shami rirabafasha cyane cyane mu butabazi igihe bagize ibibazo bitandukanye byo mu mazi, ndetse bakaba banabagira inama zinyuranye, kugirango ibikorwa by’abo baturage by’ubucuruzi bwo mu mazi n’uburobyi bikorwe neza.

Ndayisaba Salim ni umurobyi, atuye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro yagize ati:” Iyo turoba hari ubwo duhura n’ibyago. Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, twari mu bwato buroba turi abantu icyenda, noneho bigeze saa sita z’ijoro umuhengeri uraza ari mwinshi turi mu kiyaga cya Kivu hagati kure mu mazi. Kuko dukoresha ubwato butatu buba bufatanye iyo turoba, bubiri bwararohamye noneho dutabaza Polisi yo mu mazi kuko dufite nimero zabo, bahita baza baradutabara, ariko ntitwarohamye kuko twari twambaye amajaketi yabugenewe atuma tutamanuka mu mazi hasi”.

Mugenzi we witwa Turikumwe Norbert, wo mu murenge wa Kigeyo mu karere ka
Rutsiro we yagize ati:” ubusanzwe nanjye ndi umurobyi mu kiyaga cya Kivu.
Jyewe na bagenzi banjye twagiye kuroba mu gihe cya saa kumi z’umugoroba, ariko kuko tutari twubahirije ahantu hagenewe uburobyi ahubwo twasatiriye inkombe z’ikiyaga kandi habujijwe imirimo y’uburobyi, baradufashe n’ibikoresho byacu bituma dutanga amafaranga y’amande mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro. Icyo gihe batugiriye inama yo kubahiriza amategeko yo kuroba none ubu twabaye abaturage beza ku buryo dukora umwuga wacu neza nta kibazo”. Uyu murobyi yakomeje ashishikariza bagenzi be kubahiriza ibyo basabwa byose kugira ngo uburobyi bukorwe neza.

Muhawenimana Fatuma, ni umubyeyi usanzwe ukora ibikorwa bye by’ubucuruzi, we n’abandi bifashisha ubwato mu kuvana no kugeza ibicuruzwa byabo mu turere twa Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke na Rusizi bifashishije ikiyaga cya Kivu. We avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2016, ubwato barimo bose hamwe ari 85, bwagize ikibazo ubwo moteri yabwo yapfaga. Yagize ati:” twarayikoze biranga maze duhamagara Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, iraza idutiza moteri yabo batugeza ku nkengero z’amazi badufasha kubukora burakira maze dukomeza gahunda zacu”. Yakomeje avuga ko iyo bagize n’ibindi bibazo byo kugeza umurwayi kwa muganga bifashishije inzira y’amazi nabwo iri shami ribafasha. Yabivuze muri aya magambo:”Turabiyambaza bakadufasha kumugeza kwa muganga nta kiguzi badusabye kuko batubwiye ko biri mu nshingano zabo zo gutabara”.

-4117.jpg

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, yavuze ko abaturage bakorera ibikorwa byabo mu biyaga no mu nzuzi zitandukanye byaba uburobyi, ubucuruzi n’ibindi, bakwiye kubikora bubahirije amategeko ndetse bakajya bamenyesha iri shami ibyerekeranye n’akazi n’ingendo zabo mu mazi kugira ngo babe bafashwa mu gihe habayeho ibyago runaka bishobora kuba byaterwa n’umuhengeri n’ibindi.

Yakomeje avuga ko icyo bashinzwe ari ugukora ibishoboka byose bakabungabunga umutekano w’ibikorwa byose bikorerwa mu mazi n’abayakoresha, kurengera ibidukikije harindwa ibinyabuzima ndetse no kurwanya abashobora gukoresha amazi bagamije ibikorwa bitemewe nk’ubugizi bwa nabi, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge,kwambukiranya imipaka nta byangombwa, n’ibindi.

Yasoje asaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abaturiye ibiyaga n’inzuzi kugira ngo ikoreshwa ry’ayo mazi ribagirire akamaro, hatabayeho guhungabanya umutekano. Yasabye kandi abaturage ko mu gihe hari amakuru bakeneye kugeza kuri iri shami rishinzwe umutekano wo mu mazi haba mu bijyanye n’ubutabazi, ubufatanye mu kwicungira umutekano wo mu mazi cyangwa se bakeneye izindi serivisi baterefona nimero zitandukanye; 110, 0788311192, 0788311981,0788311543.

-4118.jpg

-4121.jpg

-4120.jpg

-4119.jpg

RNP

2016-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2016
‘Umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite’- CP George Rumanzi

‘Umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite’- CP George Rumanzi

Ubwanditsi 02 Jan 2017
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo

Ubwanditsi 27 Feb 2018
MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.
POLITIKI

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Ubwanditsi 24 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru