• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

Ubwanditsi 27 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abapolisi 58, barimo ba ofisiye n’abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ariko bafite inshingano zo kuyobora abandi , ko bagomba gukora bazirikana iteka inyungu z’igihugu ku mitima yabo.

Ibi yabitanzemo impanuro ku italiki 26 Nzeli, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri abo bapolisi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abapolisi bitabiriye aya mahugurwa ni abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-II no mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bwitwa MINUSCA nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-III.

IGP Gasana mu ijambo rye yagize ati:”Muri buri butumwa bw’amahoro, ubuhuzabikorwa nteganyamikorere ni ngombwa, mugomba gusobanukirwa neza n’inshingano z’ubutumwa nk’abayobozi, mugahora mushyira imbaraga mu gukorera hamwe ; igikomeye ariko mugahora muzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima.”

Yabahaye izi mpanuro mu gihe bitegura kujya mu butumwa, aho bagomba kwerekana ko bahawe ubumenyi buhagije kandi bacengewe na politiki mpuzamahanga y’u Rwanda yibanda cyane ku butwererane mpuzamahanga , kumenya icyo ubutumwa bwa Polisi buvuga n’aho bugarukira ndetse no gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda mu gihe cyose cy’ ubutumwa .

Aba bapolisi basabwe kandi guha agaciro ubufatanye bwabo nk’abapolisi b’u Rwanda, n’abapolisi b’ibindi bihugu kandi baba ba ambasaderi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni banihatira kuvoma ubumenyi badasanganywe ku bandi bapolisi bazakorana.

IGP Gasana yagize ati:”Mbere yo kujya mu butumwa, muzafate umwanya wo gutekereza abo muri bo, uwo muhagarariye, mubanze musobanukirwe ibijyanye no kurinda abo muzaba muyoboye birimo umutekano wabo, imibereho myiza yabo, kubabonera ibyo babakeneyeho, disiplini , kwigenzura n’ubunyamwuga.”

Bagiriwe inama yo kumenya neza ibigize ubutumwa bagiyemo, itumanaho, gutanga amabwiriza no gutanga amakuru kimwe no kuyobora iminsi mikuru byose mu buryo mpuzamahanga.

-4164.jpg

Mu minsi ibiri aya mahugurwa azamara, bamwe mu bapolisi bakuru bazatanga ibiganiro bizafasha abayitabiriye kuzatunganya neza ubutumwa bitegura kujyamo.

Mu byo baziga harimo ibigize Loni, imiterere n’inzego zayo, kumenya kuyobora abantu mu bihe bigoye, kuyobora neza abapolisi, kurinda abo uyoboye , ubucakara bushingiye ku gitsina mu duce turangwamo amakimbirane n’ibindi,..

RNP

2016-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Ubwanditsi 16 Jul 2016
RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Ubwanditsi 08 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame
UBUKUNGU

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!
Amakuru

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye
Amakuru

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ubwanditsi 15 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru