Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry,yatangaje ko azagenderera u Rwanda mu matariki ya 13 na 14 Ukwakira 2016, aho azitabira inama Mpuzamahanga ya 28 yiga ku masezerano yo kurinda akayunguruzo k’izuba ( Montreal Protocol),izabera i Kigali.
Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko John Kerry azaza asanga umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije cya Amerika Gina McCarthy.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko amasezerano ya Montreal yiga ku cyakorwa kugira ngo hagabanuke ibyuka byangiza akayunguruzo k’izuba,ari amwe mu yatanze umusaruro, akaba n’amwe mu yashyizweho umukono n’ibihugu byinshi.
Ayo masezerano yashyizweho hagamije kurebera hamwe icyakorwa ngo hagabanywe ibyangiza ikirere.
Ibiganiro bya Kigali bizaba ari akanya keza ko kureba ibyahindurwa ku masezerano ya Montreal kugira ngo hagabanywe ibyuka n’ibindi bintu byangiza igice gituma imirasire y’izuba itagira ingaruka mbi ku bantu (Ozone Layer).
Biteganyijwe ko ibizahindurwa muri ayo masezerano bizashingira kuri bimwe mu byemejwe mu nama yabereye i Paris (Cop 21), yasabaga ko hagabanywa ubushyuhe kugeza nibura kuri ½ cya dogere Celsius mbere y’uko iki kinyejana kirangira.
U Rwanda rumaze iminsi rwakira inama mpuzamahanga zitandukanye zirimo iy’Ubukungu bwa Afurika izwi nka World Economic Forum [WEF] (kuwa 11-13 Gicurasi 2016), Iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (10-18 Nyakanga 2016), Inama yiga ku Ishoramari rya Afurika (kuwa 5-6 Nzeri 2016), n’Ihuriro Nyafurika ku ishoramari ry’amahoteli (kuwa 4-5 Ukwakira 2016).
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry
Imyiteguro rero yo kwakira uyu mushyitsi w’imena irarimbanije, ikibigaragaza n’ibikorwa by’isuku byatangiye gukorwa kuri KCC n’ahandi…