Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitewe n’ibibazo by’umutekano muke mu bihugu, Zainab Bangura, yavuze ko isi ishobora kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu gihe ibihugu byose bishyize hamwe ndetse bigahuza imbaraga mu kurirwanya.
Yabivuze ku itariki ya 17 Ukwakira 2016, ubwo yasuraga ikigo cya Isange one stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru by’akarere ka Gasabo, akaba yaravuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ishimishije ndetse ko byabera n’ibindi bihugu urugero rwiza mu kurirwanya, bakurikije uburyo ikigo cya Isange one stop center gikoresha.
Yagize ati:”Rwose nkigera hano nagiye nirebera uburyo bukoreshwa n’iki kigo mu gufasha uwahohotewe, ku buryo nasanze ari ibintu bishimishije cyane; harimo n’ukuntu habaho gukusanya ibimenyetso by’ihohotera bigashyikirizwa ubutabera”.
Avuga uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rishobora gukumirwa ndetse rikanacika burundu, Bangura yavuze ko isi yose ikeneye kumva neza uburemere bw’iki kibazo ndetse buri wese akumva ko bimureba kurwanya iri hohoterwa.
Yagize ati:” dukeneye kumenya neza iby’iki kibazo ku buryo habaho kwiyemeza no kugira ubushake mu kurikumira burundu rigacika, tukongera ubukangurambaga ndetse tukareka guceceka mu gihe ryabayeho, ariko kandi hakanabaho ubufatanye bw’ibihugu. Ndemeza rwose ko tuzarikumira rigacika burundu”.
Mu ruzinduko rwe, Bangura yari ari kumwe n’uhagarariye mu Rwanda ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere abagore (UN Women) Fatou-Lo; bakaba barakiriwe n’Umuyobozi wa Loboratwari ya Kigali ( Kigali Forensic Laboratory) Commissioner of Police (CP) Daniel Nyamwasa, aho yababwiye ko ikigo cya Isange one stop center gikeneye gusuzuma uduce ndangabuzima (DNA) ku muntu, ku buryo mu kwezi kwa Mutarama 2017 laboratwari yabo izatangira imirimo ;bityo bikazafasha imikorere myiza na serivisi za Isange one stop center. Ugusuzuma izi DNA, ubusanzwe zoherezwaga mu gihugu cy’u Budage gusuzumirwayo.
Ubwo aba bashyitsi basuraga Isange one stop center, hari n’umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe itangazamakuru, imibanire n’imikoranire myiza ya Polisi n’inzego zitandukanye, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga n’Umuhuzabikorwa wa Isange one stop center Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire.
SP Shafiga yabwiye aba bashyitsi ko Isange one stop center yashyizweho mu mwaka w’2009, ikaba ifasha abahohotewe mu bijyanye n’ubujyanama ku ihungabana, ubuvuzi, ndetse abahuye n’iri hohoterwa bagafashwa mu bijyanye n’ubutabera; aho abakekwaho gukora ihohotera bafatwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera.
Isange one stop center, inafasha kandi kwirinda inda zitateganyijwe, gukumira no kwandura agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.
RNP