Nyuma y’uko umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa atabarutse, ubu hakomeje kuvugwa byinshi no kwibaza ibitabarika ku bizakurikira urupfu rwe.
Gusa bisa n’ibikiri urujijo kuko imihango yo kwimika uzamusimbura, ntawe uzi niba izakorwa, uzayikora n’uko izakorwa. Hari n’ibindi byinshi uyu mwami yari yarahishuye, birimo iby’uko yaba yarafashije FPR Inkotanyi mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Mu kiganiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiranye na BBC Gahuzamiryango tariki 8 Kanama 2007, yavuzemo byinshi kuri we, ibyo gutaha kwe mu Rwanda, ibyo yaganiriye na Perezida Kagame bahuriye muri Amerika n’ibindi byinshi byerekeranye n’ingoma ya cyami n’amateka y’u Rwanda muri rusange.
Muri iki kiganiro, yanabajijwe ibibazo byinshi n’abanyarwanda batandukanye bari hirya no hino ku isi.
Mu bibazo byinshi yabajijwe, hari n’uwamubajije niba yaba yaragize icyo afasha FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibi akaba yarabishimangiye akavuga n’umusanzu yatanze uwo ari wo.
Icyo gihe yari mu buhungiro muri Kenya, yanabaye muri Uganda mbere yo kujya muri Amerika. Umwami Kigeli V Ndahindurwa ati: “Kubafasha, sinagombaga kujya mu gihuru kugirango mfate imbunda ngende kurwana, igitekerezo [bari bafite] cyo kujya gutabara kugirango Abanyarwanda bagiye hanze batahe, si igitekerezo kibi na busa, cyabaye cyiza kandi nanjye ndagishima.
Ariko umuntu twakoranye imbonankubone kandi tuvugana, ni nyakwigendera Fred Rwigema. Yajyaga anyaruka akaza kundeba, twavuganye amagambo menshi cyane, tugirana za porogaramu nyinshi cyane, turumvikana nsanga ari umuntu w’umugabo kandi ufite ibitekerezo bitaraga, byinshi ndabizi kandi n’amasezerano twakoranye nawe…
Iyo mvuga umuntu wigendeye, wenda bagira bati ndahimba cyangwa ikindi, ariko twagiye twungurana inama, namugiraga inama nawe akambwira, ariko arinda ataha rwose… nibwo aguye mu rugamba. Ariko nzi neza ko twakoranye ibintu byinshi byagirira akamaro iryo shyaka.”
Abajijwe niba yaba yarakomeje kuvugana na Perezida Paul Kagame nawe agakomeza kumuha ibitekerezo nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema, Kigeli yasubije agira ati:
“Ni ukuri hari ibyo twaganiraga na Rwigema n’abandi, Kagame nigeze kumwoherereza umukarani wanjye bajya kuvugana nawe, ariko ntibyatinze, nta bikomeye bindi byabaye, noneho aho tumariye kuvugana nabo tubona isafari yo kuza hano muri Amerika.
Nta bundi twongeye kuvugana, twongeye kuvugana aje inaha ambwira ngo ntahe njye mu Rwanda, ngo banyakira neza… Ariko nawe mwibutsa ko hari Itegeko Nshinga ryabaye , Ababiligi bashyizeho, ryo guca ubwami n’Umwami Kigeli, nkaba rero ntarenga ayo mategeko.
Ndavuga nti kubwanyu, nkawe Kagame n’abandi ntimushobora kubihindura mudafatanyije n’Abanyarwanda. Kugirango nsubire mu gihugu, wenda Abanyarwanda baba bankunze cyangwa batankunze, rero nkwiriye kumenya ko Abanyarwanda bakinyifuza kugirango mbabere Umwami, nsubire no mu gihugu. Ni uko ambwira ko agiye kubyigaho na Leta n’Abanyarwanda akazansubiza.”
Umwami Kigeli yasobanuye byinshi, aza kubazwa iby’uko haba hari uwagenwe wamusimbura aramutse atanze, aha akaba yaragaragaje ko uzamusimbura ahari ariko bimwe abigira ibanga. Yagize ati: “Cyane… Ubuse naba ntabizi njyewe? Ndabizi ariko sinabivuga, sinakubwira ngo ni kanaka. Ni ibanga… Ni wo muco. ”
Kugeza ubu nta muntu uragaragazwa nk’uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ndetse abagize umuryango we bo mu Rwanda n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibaranemeranywa ku bijyanye n’imihango yo kumushyingura, amatariki, aho azashyingurwa n’uko bizakorwa byose ntibirasobanuka.