• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Ubwanditsi 27 Oct 2016 Mu Mahanga

Abagabo batatu bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi kugira babakorere ibinyuranyije n’amategeko.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Ntakirutimana David, Nyakana Eric na Nzeyimana Vincent.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko ubanza (Ntakirutimana) yagerageje guha ruswa y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bakoreshaga ibizamini byo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byaberaga i Gahanga, mu karere ka Kicukiro ku wa 25 Ukwakira.

CIP Kabanda yagize ati:” Ntakirutimana amaze kubona ko yatsinzwe ibizamini, yegereye umwe bu bapolisi babikoreshaga agerageza kumuha ariya mafaranga kugira ngo amushyire ku rutonde rw’ababitsinze. Ntibyamuhiriye kuko yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.”

Yavuze ko ku itariki 21 Ukwakira Nzeyimana na Nyakana bagerageje guha ruswa abapolisi bakora mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka (MIC) giherereye i Remera, mu karere ka Gasabo kugira ngo babasuzumire imodoka mbere y’abandi bahasanze baje na bo gushaka iyo serivisi.

Yongeyeho ko ubanza yagerageje gutanga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uheruka akaba yaragerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ntakirutimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro naho Nzeyimana na Nyakana bafungiye ku ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda yagize ati:” Ruswa ni umuziro muri Polisi y’u Rwanda. Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda izi amayeri bakoresha, bityo ikaba isaba buri wese kwirinda iki cyaha no gutanga umusanzu mu kukirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka.”

Yakomeje avuga ko ruswa idindiza iterambere ry’ubukungu kubera ko serivisi ihinduka igicuruzwa; aho bamwe batanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe mu buryo butubahirije amategeko kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere y’abapolisi, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

-4493.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP

RNP

2016-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022
Abafana ba Congo batunguranye baririmba ngo  Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu] bivuze ngo Kagame  ‘Muzehe wacu’

Abafana ba Congo batunguranye baririmba ngo Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu] bivuze ngo Kagame ‘Muzehe wacu’

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Ubwanditsi 11 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Ubwanditsi 07 Oct 2018
Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi
ITOHOZA

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Ubwanditsi 12 Mar 2017
Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Ubwanditsi 14 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru