Gutsindwa kw’ ikipe ya Kiyovu sport ibitego 4-0 byatumye umukunzi ndetse akaba n’ umuterankunga wayo byumwihariko ashyira hanze ibibazo n’ imbogamizi bahura nazo muri Kiyovu.
Nyuma yumukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu sport ndetse na Gicumbi Fc, hari kumunsi wa gatandatu (3) w’icyumweru gishize kuya 29.11.2016 isaa cyenda n’igice zumugoroba ubwo iyipe ya Kiyovu sport yakiraga ikipe ya Gicumbi kumunsi wa gatatu (3) wa shampiyona ya 2016-2016 mu mukino ubanza.
Muri uyu mukino tubibutse ko warangiye ikipe ya Kiyovu sport yari yakiriye uyu mukino yahawe gasopo n’ikipe ya Gicumbi yarikiwe ku kibuga cya Kiyovu sport, ikaza kuyihatsindira ibitego 4 bya Gicumbi ku ubusa bwa Kiyovu sport (4-0).
Ubwinshi bw’ibi bitego byatumye umukunzi wiyi kipe atabasha kubyihanganira bituma asuka agahinda ke hasi. Doreko aka gahinda kari gakubiyemo byinshi cyane, ubwo yabashije kuvuga imikinire ndetse n’imibereho iy’ikipe ya Kiyovu sport idashimisha abafana bayo.
Umwe mu bafana ba Kiyovu sport utarashatse kuvuga amazina ye, kubwi mpanvu ze bwite yagize ati” njye birambabaza cyane iyo mbona ikipe ya Kiyovu itsindwa akaka kageni. Wicaye ukareba ingufu iyi kipe ifite zishingiye kubafana zipfa ubusa wababara! Kandi byukuri nawe ari wowe ntacyakubuza kubabara kuko ntakuntu wafasha ikipe w’iriye ukimara, rimwe na rimwe ukabikora Atari uko ufite amafarnga menshi cyangwa ataruko udafite ibibazo ngo ayo mafaranga uyakemuze ibindi bibazo bya Famiye, ahubwo ukabikorera urukundo ufitiye iyi kipe ariko ugasanga nta musaruro uvuyemo (ntantsinzi ibona)”.
Abajijwe impamvu abona iyi kipe idatera imbere cyangwa se ngo itange ibyishimo bihagije kubakunzi bayo, yasubijje agira ati: “byihorere wa mu nyamakuru we!, ubu se ugiye kumbwira ko iyi kipe arinswa cyangwa ari abakene?, si abakene yewe si nabaswa, ahubwo ni uko abantu babaye abanyabinyoma”.
Yakomeje agira ati: “umuntu araza mu buyobozi mukagirango aje guteza imbere ikipe ukurikije n’amagambo cyangwa ikizere ari kwerekana, kumbi ajekwishakira amaramuko. Igitangaje rero nuko uje wese azavuga ko aje guteza ikipe imbere akeneye abazamuba hafi bakamufasha kumbe ahubwo akeneye uzamuzanira amaranga agashyira mu mufuka we”.
Abafana ba Kiyovu Sport
Uyu mufana utashatse ko tumutangaza yakomeje atubwiranko kandi ibi ntibizwi mu buyobozi gusa kuko hari naho usanga umwe mubatoza azana umukinnyi ngo mu mugure azabakinire neza kuko abishoboye ahubwo ugasanga uwo mukinnyi ahuje amaranga mutima n’uwo mutoza utamenya aho shingiye cyangwa aturuka, urumva ko ahongaho umutungo wa Equipe (ikipe) uburi gusohoka ariko udatanga umusaruro kubwinyungu zuwo mutoza n’uwo mukinnyi yazanye.
Ikindi mu bayobozi naho harimo ba rusahurira mu nduru, iyubona abanyamuryango bifatanya bagashaka amafaranga yoguhemba abakinnyi wowe nkumuyobozi ugasanga ukoze muri ayo mafaranga uba wumva utari rusahurira munduru koko?,kandi usanga iyo worigushyirwa azavugako ajje guteza umuryango imbere!.
Ese iyo uri umuyobozi hakaboneka amaranga runaka aturutse muzindi nyungu runaka, ntuyageze kubuyobozi b’ikipe ufite ibyo witwaje bitasobanutse, uba wumva utari umujura koko?, ibi byose ndi kukubabwira ni ibiberamo hariya muri Kiyovu,.
Ikindi kintu kibabaje nkubu hari umubyeyi umwe waguze imiti y’abakinnyi, ariko abo yahaye ayo mafranga yo kugura iyo miti ntayo baguze, hazakuboneka umukinnyi ukenera kuvurwa ku kibuga dusanga mu ri Tourse (igisanduku cy’imiti) yarimo amiti itarenze ibihimbi 13.000frw ibaze!
Source : TR