• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Editorial 09 Nov 2016 ITOHOZA

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika uwahoze ari umukarani w’Umwami Kigeli V Ndihindurwa ari we Boniface Benzinge yatangaje ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda.

Kuri Boniface Benzinge ngo gutabariza Umwami mu Rwanda ngo ntabwo bishoboka n’ubwo ngo hari abarimo kubishyiramo ingufu

Ati “Ubwacu twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntituzabikora, n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.” Benzinge yakomeje agaragaza ko Kigeli V akiriho atigeze yifuza gutabarizwa mu Rwanda.

Ati “Naho ibyifuzo bazana ubu ngubu ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Icyo gitekerezo cyo gutaha ngo tujye kumushyingura mu Rwanda nibwira ko kitariho rwose.”

Yabajijwe niba Kigeli V yarabasobanuriye impamvu atifuza ko umugogo we ujyanwa mu Rwanda, niba hari nk’inyandiko yaba yarasize irimo icyo cyifuzo, asubiza ko Umwami yanze kuza mu Rwanda nk’Umunyarwanda usanzwe binyuranije n’ugushaka kwe.

-4554.jpg

Boniface Benzinge ari kumwe n’Umwami Kigeli

Ati “Inyandiko irenze ibyo yivugiye mu magambo ni iyihe?’’

Itsinda ryagiye muri Amerika ntiribivugaho rumwe

Kuwa 26 Ukwakira 2016, itsinda ry’abantu icyenda bo mu muryango wa Kigeli V riri kumwe na Pasiteri Mpyisi Ezra wigeze kumubera umugaragu, ryageze muri Amerika rishaka ibiganiro n’abariyo, ngo bahuze ibitekerezo maze atabarizwe mu Rwanda.

Pasiteri Mpyisi yaherukaga kubwira itangazamakuru ko batazi icyo Kigeli V yasize avuze ku itabarizwa rye, aho yari yagize ati “twiteze kujya muri Amerika tukabibaririza ku bari bari kumwe na we.’’

Benzinge yakomeje agaragaza ko atazi niba iri tsinda ryaroherejwe na Leta y’u Rwanda, muri ibyo biganiro ku buryo yazatabarizwa mu Rwanda.

Ati ‘‘Ntabwo ndamenya mu by’ukuri niba baratumwe na Leta cyangwa niba ari ibyo bitumye kuko n’ubushize baje bavuga ko batumwe na Leta kandi bagezeyo barabyihakana ngo baje ku bwabo. N’ubu rero nta kintu kimpamiriza mu by’ukuri niba baje ku bwabo cyangwa niba baje ku butumwa bwa Leta, biteye urujijo.’’

Leta y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko yababajwe n’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa, ariko ivuga ko itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rye, ariko “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe.”

Benzinge yavuze ko mu cyumweru gishize inshuti n’abavandimwe ba Kigeli V babonye umwanya wo kumusezeraho, ndetse kuwa Mbere w’iki cyumweru haba misa muri Kiliziya ya St Athanasius yasengeragamo mu nkengero z’Umujyi wa Washington, DC.

Benzinge aheruka no gutangaza ko ku itabarizwa ry’umwami, aribwo hazatangwazwa uzaragwa ubwami akanayobora umuryango wose w’ibwami nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.

-141.png

Pasiteri Ezira Mpyisi n’itsinda barikumwe muri Amerika bashobora gutaha amara masa

2016-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Editorial 01 Nov 2016
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Editorial 22 Nov 2016
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Editorial 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye
Mu Rwanda

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Editorial 16 Apr 2018
Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose
IKORANABUHANGA

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Editorial 31 Oct 2018
U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira
POLITIKI

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Editorial 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru