• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Editorial 09 Nov 2016 ITOHOZA

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika uwahoze ari umukarani w’Umwami Kigeli V Ndihindurwa ari we Boniface Benzinge yatangaje ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda.

Kuri Boniface Benzinge ngo gutabariza Umwami mu Rwanda ngo ntabwo bishoboka n’ubwo ngo hari abarimo kubishyiramo ingufu

Ati “Ubwacu twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntituzabikora, n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.” Benzinge yakomeje agaragaza ko Kigeli V akiriho atigeze yifuza gutabarizwa mu Rwanda.

Ati “Naho ibyifuzo bazana ubu ngubu ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Icyo gitekerezo cyo gutaha ngo tujye kumushyingura mu Rwanda nibwira ko kitariho rwose.”

Yabajijwe niba Kigeli V yarabasobanuriye impamvu atifuza ko umugogo we ujyanwa mu Rwanda, niba hari nk’inyandiko yaba yarasize irimo icyo cyifuzo, asubiza ko Umwami yanze kuza mu Rwanda nk’Umunyarwanda usanzwe binyuranije n’ugushaka kwe.

-4554.jpg

Boniface Benzinge ari kumwe n’Umwami Kigeli

Ati “Inyandiko irenze ibyo yivugiye mu magambo ni iyihe?’’

Itsinda ryagiye muri Amerika ntiribivugaho rumwe

Kuwa 26 Ukwakira 2016, itsinda ry’abantu icyenda bo mu muryango wa Kigeli V riri kumwe na Pasiteri Mpyisi Ezra wigeze kumubera umugaragu, ryageze muri Amerika rishaka ibiganiro n’abariyo, ngo bahuze ibitekerezo maze atabarizwe mu Rwanda.

Pasiteri Mpyisi yaherukaga kubwira itangazamakuru ko batazi icyo Kigeli V yasize avuze ku itabarizwa rye, aho yari yagize ati “twiteze kujya muri Amerika tukabibaririza ku bari bari kumwe na we.’’

Benzinge yakomeje agaragaza ko atazi niba iri tsinda ryaroherejwe na Leta y’u Rwanda, muri ibyo biganiro ku buryo yazatabarizwa mu Rwanda.

Ati ‘‘Ntabwo ndamenya mu by’ukuri niba baratumwe na Leta cyangwa niba ari ibyo bitumye kuko n’ubushize baje bavuga ko batumwe na Leta kandi bagezeyo barabyihakana ngo baje ku bwabo. N’ubu rero nta kintu kimpamiriza mu by’ukuri niba baje ku bwabo cyangwa niba baje ku butumwa bwa Leta, biteye urujijo.’’

Leta y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko yababajwe n’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa, ariko ivuga ko itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rye, ariko “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe.”

Benzinge yavuze ko mu cyumweru gishize inshuti n’abavandimwe ba Kigeli V babonye umwanya wo kumusezeraho, ndetse kuwa Mbere w’iki cyumweru haba misa muri Kiliziya ya St Athanasius yasengeragamo mu nkengero z’Umujyi wa Washington, DC.

Benzinge aheruka no gutangaza ko ku itabarizwa ry’umwami, aribwo hazatangwazwa uzaragwa ubwami akanayobora umuryango wose w’ibwami nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.

-141.png

Pasiteri Ezira Mpyisi n’itsinda barikumwe muri Amerika bashobora gutaha amara masa

2016-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Editorial 17 Nov 2016
Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada

Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada

Editorial 09 Nov 2019
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Editorial 04 Dec 2023
Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Editorial 01 Jun 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru