• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Editorial 05 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ejo yerekanye abagabo batatu bafashwe bakurikiranyweho kugerageza kunyereza imisoro ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abakekwa bakurikiranyweho gukoresha icyuma gitanga inyemezabuguzi (Electronic Billing Machine/EBM) muri kompanyi za baringa , aho nyuma bajyaga kwaka amafaranga mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ku byagurishijwe nta nyungu kuko barabitangiye umusoro ku nyungu.

Abafashwe ni Cyliaque Muyango, Jean Claude Rugwizangoga na Ribonande Abdul banakurikiranyweho kugurisha inyemezabuguzi ku bandi bacuruzi nta kintu babagurishije; ibi byose babinyujije muri kompanyi za baringa bishyiriyeho zitwa Reason Trading Company, Beyi Layisi Company na Quality Business Company.

Emmy Mbera ushinzwe imikoreshereze ya EBM yagize ati:” Umwaka wose ushize nta kintu bacuruje cyangwa baguze, ahubwo imashini yabo igaragaza ko barundanyije imisoro,..bakaba hari inzira nyinshi bakoreshejemo izi nyemezabuguzi zitemewe, iperereza ryagaragaje ko babikorera hamwe.”

Amafaranga yatswe na Union Trading yageraga kuri miliyoni 145, Quality Business yatse miliyoni 390 naho Bayi Layisi yaka miliyoni 210. Nanone Bayi Layisi yari ishigaje kwaka miliyoni 39 mu mpapuro zayo, Quality Business isigaje 152 mu gihe Reason Trading yasabaga kugarurirwa imisoro ingana na miliyoni 76.

Aha Mbera yagize ati:”Ku bantu 12,000 bakoresha EBM, 25 bonyine nibo bagaragaweho ubu bujura ariko muri bo, 10 bamaze gutabwa muri yombi , tukaba tugikorana na Polisi ngo nabandi basigaye bafatwe.”

Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yashimye abafatanyabikorwa bose barimo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) n’abandi muri rusange ku ruhare bagize mu ifatwa ry’aba bantu.

SP Hitayezu yagize ati:” Ibi bibere urugero abacuruzi bose bafite imigambi yo gukora amakosa nk’aya. Biratinda bagafatwa kandi bagashyikirizwa ubutabera.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidindiza gahunda yo guteza imbere igihugu maze asaba abacuruza bose kwitandukanya n’ibikorwa bidindiza ubukungu bw’igihugu.

-4597.jpg

Baramuka bahamwe n’icyaha, aba bagabo bazahanishwa igifungo gihera ku myaka ibiri n’amande angana n’umusoro wanyerejwe nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana.

RNP

2016-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Editorial 09 Apr 2016
Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe

Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe

Editorial 29 Mar 2016
Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Editorial 15 Mar 2020
Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Editorial 15 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika
Mu Rwanda

# YouthConnect Africa : Akon yabwiye Urubyiruko ko u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika

Editorial 21 Jul 2017
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Editorial 20 Mar 2018
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage
ITOHOZA

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Editorial 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru