Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza mu Rwanda (RGB) ,Prof.Shyaka Anastase asanga kuba itangazamakuru mu Rwanda ritakigengwa na Leta ari igihamya ko ryateye imbere rigerageza gukora kinyamwuga no kuba rihagaze neza ku kuba ryigenga.
Ibi Prof.Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo,2016 umunsi itangazamakuru ryo mu Rwanda ryizihiza ku ncuro ya munani umunsi w’itangazamakuru mu Rwanda wanahujwe no kwizihiza umunsi w’itangazamakuru muri Afurika.
Iterambere n’Ukwigenga kw’Itengazamakuru ryo mu Rwanda bikaba byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa ya Leta , Johnston Busingye wavuze ko hashyizweho itegeko rigenga uyu mwuga w’Itangazamakuru.
Minisitiri Musingye yakomeje avuga ko kuba hagashyirwaho ibiganiro hagati ya leta n’itangazamakuru buri mwaka, hagashyirwaho urwego rureberera itangazamakuru, n’ibindi bikorwa bitandukanye bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ishyikiye ubwisanzure bw’Itengazamakuru.
Mu butumwa uhagarariye imiryango itandukanye ya UN mu Rwanda Manneh Lamin yagejeje ku banyamakuru , yabibukije ko kuba bigenga bitavuze ko batagomba gukora kinyamwuga akazi kabo ka buri munsi.
Abanyamakuru bahawe ibihembo umwaka ushize
Prof.Shyaka Anastase Umuyobozi Mukuru wa RGB