Abatunze imodoka bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheka bategereje imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’imodoka kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo.
Ni mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka.
Iyo modoka ikaba izahamara iminsi icumi kuko izahava ku italiki 24 Ugushyingo ikazasuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke no mu nkengero zaho.
Umuyobozi w’ikigo cya Polisi gishinzwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka(MIC), Chief Superintendent of Police(CSP) Emmanuel Karinda yavuze ko iyi modoka ije gufasha abatunze ibinyabiziga muri utu turere, kuko batazongera gukora ingendo ndende baza mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bimeze mbere.
Yanavuze ko kandi, atari umwihariko w’ imodoka zikomoka muri turiya turere gusa bakorera kuko n’indi yose yahabasanga bayiha serivisi kabone n’iyo yaba iturutse hakurya y’umupaka.
CSP Karinda yagize ati:”Urugendo rwayo mu karere ka Rusizi, ni umusozo wa gahunda y’amezi 6 ashize yo gutanga iyi serivisi mu gihugu hose; kuko twagiye mu turere twa Nyamagabe mu Majyepfo, Musanze mu Majyaruguru, Rubavu Iburengerazuba tukaba tugarutse bwa kabiri muri Rusizi kubera ko , mu gihembwe buri karere muri utu twavuzwe gasurwa kabiri; Intara y’Iburasirazuba yo ntirimo kuko imodoka zaho zikoresha isuzumiro riri mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana.”
Aha yagize ati:” Kubera ko hari imodoka zikorerwa igenzura buri mezi atandatu, igihe tuhasuye inshuro ya mbere, hari iziba zitarageza igihe cyo gukorerwa, tujyayo bwa kabiri arizo tugiye gukorera igenzura.”
Yanavuze ko muri Mutarama 2017, hazashyirwa ahagaragara gahunda nshya y’amezi atandatu azakurikira ikazamenyeshwa abatunze ibinyabiziga hakiri kare mbere y’uko basurwa.
Yanagarutse ku kamaro k’iyo modoka, akaba yagize ati” Iyi modoka izafasha mu kugabanya impanuka cyane, kuko impanuka nyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga bigatuma abazitwara baba batazi imiterere yazo.”
CSP Karinda yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihombeyemo, bityo agasaba abatunze ibinyabiziga kudapfusha ubusa aya mahirwe.
Iyi modoka irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka zisaga 80 z’ubwoko bwose ku munsi, ikaba igura akayabo ka miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda.
RNP