• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rulindo:Polisi y’U rwanda mu gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikje

Rulindo:Polisi y’U rwanda mu gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikje

Editorial 16 Nov 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu murenge wa Tumba, mu karere ka Rulindo ku wa 12 Ugushyingo bifatanyije na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikije; bakaba barateye ibiti bitangiza imyaka ku buso bwa hegitari enye mu rwego rwo kurwanya isuri.

Ibyo biti byo mu bwoko bwa Gereveriya babiteye mu nkengero za Sitasiyo ya Polisi ya Tumba iherereye mu kagari ka Nyirabirori ndetse no mu mirima y’abaturage ihegereye.

Icyo gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda muri Rulindo ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba; kikaba kandi cyaritabiriwe n’Ingabo z’Igihugu hamwe n’Urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO).

Uretse gutera ibiti mu nkengero za Sitasiyo ya Polisi ya Tumba, abaturage n’izo nzego bakoze kandi isuku ku muhanda ugana kuri iyo Sitasiyo ya Polisi.

Nyuma y’uwo muganda, izo nzego zagiranye inama n’abo baturage, zikaba zarabakanguriye kutangiza ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Tumba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Nsabimana yasabye abo baturage gufata neza amaterase y’indinganire bakorewe na Leta, gutera ibiti aho batuye ndetse no mu mirima yabo, kudacukura amabuye y’agaciro, umusenyi, n’amabuye asanzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yabagiriye inama yo kuzirika ibisenge by’amazu yabo kugira ngo umuyaga utabigurukana, gufata amazi ava ku mazu yabo mu rwego rwo kwirinda ko yagira abo asenyera cyangwa akangiza ibikorwa remezo nk’imihanda n’intindo.

IP Nsabimana yakomeje ababwira ati:”Kwangiza ibidukikije bitera ibiza birimo inkangu n’imyuzure. Murasabwa kwirinda ibikorwa byose bishobora kubyangiza (ibidukikije); kandi mwubahirize gahunda za Leta zigamije kubibungabunga.

Yashimye inzego n’abaturage bifatanyije na Polisi muri ibyo bikorwa byo gutera ibiti no gukora isuku ku muhanda ugana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tumba.

Umuyobozi w’iyo Sitasiyo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikoze cyangwa abo babikekaho.

Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Tumba, Nkurunziza Diogene yasabye abaturage kurengera ibidukikije mu byo bakora birinda ibikorwa birimo gutema amashyamba no gutwika amakara mu buryo butubahirije amategeko.

Mu rwego rwo kwifatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zigera kuri 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yashyizeho kandi agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit – EPU), kakaba mu byo gashinzwe harimo karwanya uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.

-4687.jpg

Na none mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga no kurengera ibidukikije; Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere twose tw’igihugu akubiyemo ingingo zirimo kubungabunga amapariki, amashyamba n’ibishanga, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, n’ibindi bikorwa bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

RNP

2016-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Editorial 28 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Editorial 02 Apr 2016
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Editorial 03 Dec 2021
Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Editorial 19 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Mitterrand yihanije Abatutsi atanga n’intwaro zo kubica : Itegurwa rya Jenoside
POLITIKI

Perezida Mitterrand yihanije Abatutsi atanga n’intwaro zo kubica : Itegurwa rya Jenoside

Editorial 24 Jan 2020
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.
Amakuru

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Editorial 20 Feb 2022
M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1
Mu Rwanda

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

Editorial 22 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru